Rwamagana: Umugabo yafunzwe akekwaho kwica umugore we n’umwana
Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026
Umugore w’imyaka 28 y’amavuko hamwe n’umwana we w’imyaka itatu bari batuye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana bishwe n’abantu batari bamenyekana, inzego z’umutekano zita muri yombi umugabo we mu gihe iperereza rigikomeje.
Ibi byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 11 Gashyantare 2026 bibera mu Kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, yabwiye IGIHE ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryakeye ariko ko bo babimenye mugitondo ubwo babibwirwaga n’abaturage.
Ati “ Twe twabimenye mugitondo, ni abantu batuye mu Kagari ka Bujyujyu, umugore yakoreraga i Kabuga ariko agataha inaha, yakundaga gutaha nijoro rero. Hari ahantu yageraga kubera ko aho batuye hatagera imodoka cyangwa moto umugabo akaza kumufata ku gasantire bagatahana, mugitondo rero twamenye ko bamwiciye ahantu hari ishyamba mu nzira, nta bantu bahatuye.’’
Gitifu Muhamya yakomeje avuga ko basanze umurambo w’uwo mugore bawukubise ikintu kimeze nk’umuhini w’isuka, mu iperereza ry’ibanze ngo inzego z’umutekano zahise zita muri yombi umugabo wa nyakwigendera kuko ari mu bakekwa.
Yavuze ko ari we wajyaga ajya kumutwara buri munsi ariko ko ijoro ryacyeye avuga ko atagiyeyo, kuri ubu ngo iperereza rikaba rigikomeje.
Ati “ Ubutumwa duha abaturage icya mbere ni ukwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, turakangurira abaturage gukurikiza inama basanzwe bagirwa zo kwirinda kwicana n’ibindi byaha, ubuyobozi buriho ngo bubafashe gukemura ibibazo byose baba bafite aho kuvutsanya amaraso.’’
Uyu muyobozi yavuze ko uyu muryango wari umaze amezi make wimukiye muri uyu Murenge kuko ubusanzwe wabaga mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *