skol

Umugore w’i Rutsiro yatwawe n’umugezi wishe abana be babiri na sebukwe

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Umugore witwa Nyirabuyange Verediyana wo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba yasanzwe yapfiriye mu mugezi wa Koko, unyura hagati y’imirenge ya Gihango, Musasa na Murunda.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Gihango ku wa 9 Gashyantare 2026.

Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo nibwo abaturage basanze uyu mugore, umugezi wamutsitse ku nkombe zo mu Mudugudu wa Gatovu Akagari ka Murambi, yapfuye.

Ni nyuma y’aho uyu mugore yari wavuye iwe tariki 8 Gashyantare, agiye gusura iwabo mu Murenge wa Musasa, bigahurirana n’uko uwo munsi mu Karere ka Rutsiro haguye imvura nyinshi, bigatuma umugezi wa Koko wuzura.

Umwe mu baturanyi be yabwiye IGIHE ko ubwo yari mu nzira ataha aribwo yatwawe n’uyu mugezi. Uyu mugezi kandi ni nawo wishe abana be babiri na sebukwe.

Ati "Umugezi wa Koko wica abantu benshi. Mu myaka itatu ishize wari wishe abana batatu ba nyakwigendera Nyirabuyange, ndetse ninawo wishe sebukwe".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Déogratias yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru biyambaje akarere kaboherereza imodoka ijyana umurambo ku Bitaro bya Murunda ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ati "Ibyo abaturage bakubwiye nibyo, hariya hantu hakenewe ikiraro cyo mu Kirere, turi gukora ubuvugizi kugira ngo kiboneke. Mu gihe kitaraboneka inama tugira abaturage ni uko igihe babona umugezi wa Koko wuzuye bajya bategereza ukuvuruka".

Ikiraro cyabaga kuri uyu mugezi wa Koko cyatwawe n’ibiza mu myaka 7 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa