Umugore wa mbere ku Isi wahamijwe icyaha cya Jenoside ni Umunyarwandakazi- Minisitiri Bizimana
Yanditswe: Wednesday 08, Apr 2026
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko wo kuba umugore wa mbere ku Isi wahamijwe ibyaha bya Jenoside ari Umunyarwandakazi, Pauline Nyiramasuhuko wari na Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango.
Yabigarutseho kuri uyu wa 8 Mata 2026, ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside, yahuje abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi banyuranye, abadipolomate, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abashakashatsi n’urubyiruko.
Minisitiri Dr. Bizimana yerekanye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko kuko ari ya mbere yemejwe na Loni yakorewe ku Mugabane wa Afurika kuva itegeko rihana icyaha cya Jenoside ryashyirwaho mu 1948, iba icyaha cya nyuma cyaragije ikinyejana cya 20.
Yibukije amahanga ko umugore wa mbere ku Isi wahamijwe ibyaha bya Jenoside ari Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango.
Nyiramasuhuko wavutse mu 1946, yabaye umugore wa mbere ku Isi wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorereye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Muri Kamena mu 2011 Nyiramasuhuko yakatiwe burundu na ICTR nk’umwe mu bagore b’abanyapolitiki bari bakomeye mu gihe cya Jenoside.
Yahamwe n’ibyaha bikomeye birimo kugira umugambi wa Jenoside no kuyitegura; kuyikora; gushishikariza kuyikora; ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo iyicarubozo no gutegeka (Interahamwe) gusambanya abakobwa n’abagore ku ngufu.
Mu 2015 yaje kujuririra icyo gihano ndetse urukiko rumugabanyiriza igihano kigera ku myaka 47.
Dr. Bizimana kandi yagaragaje ko bibabaje kubona ibihugu byo muri Afurika nta na kimwe kirabasha kuburanisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi babyihishemo.
Ati “Kugeza uyu munsi, nyuma y’imyaka 32, nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika cyari cyacira urubanza ku butaka bwacyo umuntu n’umwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hari impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi nyinshi zoherejwe n’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.”
Minisitiri Dr. Bizimana yerekanye ko uko nta gihugu cyakorana n’aba-Nazi ngo bikigwe amahoro ari nako gukorana na FDLR byari bikwiye kugenda.
Ati “Mu bihugu byo mu Burengerazuba nta gihugu gishobora gukora amarorerwa yo gukorana n’Aba-Nazi ngo amahanga areke kugikubita ahababaza. Ariko dore RDC ku mugaragaro irakomeza gusakaza Politiki yimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, bagakomeza gufasha bariya ba Nazi bo mu mutima wa Afurika ari bo FDLR, bakanabashyira no mu ngabo zabo.”
Yagaragaje ko amahanga adakwiye kurebera mu gihe hari ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwira mu Karere bigizwemo uruhare n’Umutwe wa FDLR wayigizemo uruhare ukomeje gukorana ku mugaragaro n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *