skol
fortebet

Umugore yataye umugabo amuziza kugira agatsina gato

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 19, Jun 2026

Umugore yataye umugabo amuziza kugira agatsina gato

Sponsored Ad

skol

Umugore ukorera mu isoko ry’abahoze ari abazunguzayi ryitwa ’Modern Market’ riherereye Nyabugogo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, yatandukanye n’umugabo we bari bamaze umwaka n’amezi abiri babana byemewe n’amategeko amuziza ko ngo atajya amushimisha mu buriri kubera ko igitsina cye ari gito cyane.

Abatangabuhamya babwiye ikinyamakuru UKWELITIMES dukesha iyi nkuru, ko uyu mugore witwa Anitha Muyigane yanze umugabo we ukora akazi ka Leta amushinja ko atajya amushimisha mu buriri kubera ko afite igitsina gito cyane ndetse ahita afata icyemezo cyo guta urugo yisangira undi mugabo witwa Shyaka usanzwe ukora akazi ko gucuruza M2U.

Bamwe mu batwerereye uyu mugore n’umugabo we mu bukwe bwabo, bavuze ko bababajwe cyane n’uburyo batandukanye bamaranye umwaka umwe gusa n’amezi abiri.

Bavuga ko uyu mugore yabwiye umugabo we ko yiboneye undi mugabo uzajya umushimisha mu buriri ndetse ufite igitsina kinini gitandukanye n’agatsina ke.

Bemeza ko uyu mugore n’umugabo we bari babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse basezeraniye ku Murenge wa Kimisagara kandi batiyumvisha uburyo yamutaye atanabanjije kumufasha kwishyura inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 800 yari yatse muri banki kugira ngo bayakoreshe mu bikorwa by’ubucuruzi.

Umwe yagize ati “ Byaratubabaje cyane ahubwo mumukorere ubuvugizi uriya mugabo arababaje pe kubera ko ubu abayeho nabi ari kuba muri chambrette, umugore we yamusahuye ibintu byose arabijyana arimuka ava mu Gatsata ajya Kimisagara ahantu bita ku Kivumu yisangira akagabo gacuruza M2U kitwa Shyaka ngo niko kamurongora neza.”

Undi mugore wabaye Marene mu bukwe bw’uyu mugore n’umugabo we, we yavuze ko nta kintu na kimwe cyamubabaje nk’uburyo batandukanye batamaranye igihe ndetse yifuza ko inzego zibishinzwe zahana uwo mugore by’intangarugero bikabera n’abandi isomo.

Ati: “Mutubabarire mumukorere ubuvugizi niba koko muri abanyamakuru kuko amutaye bafite umwenda bafashe muri banki w’ibihumbi 800Frw ikindi kandi yatwaye ibintu byose byo mu nzu umugabo atashye asanga yagiye ajya kwibanira na Shyaka ugurisha M2U muri iri soko anavugira hariya kwa Materine ko yabonye undi mugabo ujya umurongora neza ndetse yamwanze kubera ko afite agatsina gato atamushimishaga mu buriri ngo ayigeze aho ashaka.”

UKWELITIMES, yagerageje kuganira n’uyu mugore Muyigane Anitha imubaza ku bijyanye n’amakuru avugwaho yo guta umugabo akisangira undi ariko ayibwira ko adashaka ko ibye bijya mu itangazamakuru.

Uyu mugabo witwa Shyaka ucuruza M2U, na we yabwiye UKWELITIMES, ko nta makuru akeneye gutanga.

Ati: "Nta makuru nshaka kuguha kandi ndakeka ko atari itegeko gutanga amakuru ku ngufu.”

Abaturage bo muri iri soko rya Modern Market babwiye UKWELITIMES, ko bifuza ko nyir’iri soko witwa Kamari yabirukana bose bitewe n’ibyo bakoreye uwo mugabo wari warasezeranye n’uwo mugore amuziza ko afite igitsina gito.

Ibitekerezo

  • Uwo mugore ahanwe kbx!Yaharabitse umugabowe cyane.nawe kd asabe imbabazi umugabo we kuko ntago yiremye.

    Bote bawili bafungwe.

    Iyinkuru irababaje cyane. Mwe nkabayobozi mufashe uwo mugabo watawe n’umugorewe. Ikindi kandi uwo mugore na shyaka bakagombye gufatwa n’ubuyobozi bagafungwa. Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa