skol
fortebet

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 02, Jun 2026

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi France Mpundu yatangaje ko yitegura kwakira umwana we wa mbere hamwe n’umukunzi we Moctar wo muri Niger, bahuriye mu kiganiro cyamamaye cya The Secret Story gitambuka kuri Canal+ Magic.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye ubwo bari bitabiriye icyo kiganiro, ndetse nyuma Moctar aza no kwambika France impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo rwabo. Nyuma yaho, yakomeje kugenderera umukunzi we mu Rwanda, amenyana n’inshuti ndetse n’abagize umuryango we, na bo bakomeza gusurana buri wese ajya mu gihugu cy’undi.

Mu minsi ishize, bongeye guhamya umubano wabo binyuze mu kwambikana impeta, bagaragaza ko bafite gahunda yo kubana nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe.

Kuri uyu wa Kabiri, France Mpundu yatangaje ko atwite kandi ko we na Moctar bitegura kwakira imfura yabo. Yabitangaje abinyujije mu butumwa yaherekesheje amafoto amugaragaza atwite inda nkuru.

Yagize ati: “Twabonye ko uburyo bwiza bwo kubisangiza abantu ari ukubibereka. Inkuru ya Moctance ntabwo ari iy’urukundo gusa rwabereye imbere y’ababakurikiranaga, ahubwo ni urugendo rw’ubuzima ruhuza imiryango ibiri n’ibyamamare bibiri biri kubaka urugo rwabyo, ubu bikaba byitegura kuba batatu.”

France yavuze kandi ko byinshi ku rugendo rwabo n’iyi nkuru nshya bizerekanwa mu kiganiro Vie VIP kizajya gitambuka kuri Canal+ Afrique, anasaba abakunzi babo kuzagikurikira mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa