skol
fortebet

Umujyi wa Kigali washyizeho imodoka n’amatike by’ubuntu ku bashaka gushyigikira Amavubi

Yanditswe: Friday 21, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali watangaje ko hari imodoka zatunganijwe kugira ngo zifashe abaturage kugera kuri Stade Amahoro, aho Ikipe y’Igihugu, Amavubi irakira Nigeria kuri uyu wa Gatanu.

Sponsored Ad

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo korohereza abifuza gushyigikira Amavubi cyane ko uyu mukino ufite agaciro gakomeye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio/TV1, Meya Dusengiyumva yavuze ko hari abafatanyabikorwa baguze amatike ku buryo bamwe mu baturage bashobora kwinjira ku buntu. Ati: “Twashyizeho uburyo bworohereza abaturage kugera kuri stade. Hari imodoka zabugenewe ndetse n’amatike yatanzwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.”

U Rwanda rurakira Nigeria kuri uyu wa Gatanu saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Ikipe y’Igihugu irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yongere kuyobora Itsinda C.

Nigeria ifite abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo Victor Osimhen na Ademola Lookman bikaba byitezwe ko ari umukino ukomeye ku mpande zombi.

Meya Dusengiyumva yavuze ko kubera agaciro ku uyu mukino, abaturage bashishikarizwa kuwitabira hakiri kare. Ati: “Stade Amahoro ifite imyanya ibihumbi 45, turakangurira abaturiye Kigali kuhagera kare kugira ngo hatabaho umuvundo.”

Ku bijyanye n’amatike, Meya Dusengiyumva yavuze ko bamwe mu bafatanyabikorwa baguze amatike y’ubuntu ku baturage mu gihe abandi bayigurira ku giciro cyagenwe.

Ati: “Hari amatike yaguzwe n’abafatanyabikorwa kugira ngo abaturage bashyigikire Amavubi. Abandi nabo baracyafite amahirwe yo kugura amatike kugeza ku munota wa nyuma.”

Abifuza kugura amatike bishyura kuva kuri 1,000 Frw kugera kuri 1,000,000 Frw bitewe n’aho umuntu yifuza kwicara muri stade.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa