skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wavuze ku banyerondo bakoresheje ingufu mu kurwanya ‘abazunguzayi’

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Saturday 16, May 2026

Umujyi wa Kigali wavuze ku banyerondo bakoresheje ingufu mu kurwanya ‘abazunguzayi'

Sponsored Ad

skol

Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya bamwe mu bakora irondo ry’umwuga mu Mujyi wa Kigali, bari gufata umwe mu bakora ubucuruzi bw’akajagari butemewe.

Nk’uko bigaragara, abagabo batatu bafata umugore bakamukurura mu muhanda na we adashaka, hari bagenzi babo bari kubarebera hakurya y’umuhanda, ibyatumye abaturage binjira muri iki kibazo bajya gukiza uyu mugore.

Mu butumwa yasubije ukoresha amazina ya Ganza Mutsinzi ku rubuga rwa X, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana imyitwarire yaranze abanyerondo.

Ati “Turabamenyesha ko ibi byashyikirijwe inzego bireba kugira ngo bikurikiranwe. Imyitwarire nk’iyi ntabwo yemewe na mba muri Kigali yacu.”

“Nubwo abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’umutekano, kandi kutayubahiriza bikaba ari icyaha giteganywa n’amategeko y’u Rwanda, nubwo kandi ubucuruzi bw’akajagari butemewe, gukoresha ingufu z’umurengera mu kuburwanya na byo ntibyemewe kandi ntibishobora kwihanganirwa.”

Ntirenganya yongeyeho ko buri wese agomba kubahiriza amategeko, kandi “hazafatwa ibihano hashingiwe ku bizava mu iperereza ririmo gukorwa.”

Mu 2022, Umujyi wa Kigali washyizeho uburyo bwo gufasha abagaragaweho gukora ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa mu nzira, mu mihanda, imbere y’amaduka n’amasoko asanzwe, n’ahandi hose hatemerewe gukorerwa bene ubwo bucuruzi, ububakira amasoko.

Ni amasoko ashobora gushyirwamo abandi bantu batishoboye bari mu byiciro bikeneye guterwa inkunga yo kwivana mu bukene, batoranywa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze batuye mu Mujyi wa Kigali, hanyuma bagasonerwa amahoro mu gihe cy’imyaka ibiri.

Unabafasha kandi kubona inguzanyo mu bigo by’imari hashingiwe ku bucuruzi bifuza gukora n’ibigo bifuza gukorana na byo, yaba ku bacuruza ku giti cyabo cyangwa abibumbiye muri koperative.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa