Umujyi wa Kigali wishyuye indishyi kuri konti y’uwapfuye bikurura impaka muri PAC
Yanditswe: Tuesday 08, Jul 2025
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo bya Leta, PAC, bagaragaje ko bitumvikana uburyo Umujyi wa Kigali wagiye kwishyura indishyi ku muryango w’umuntu wari witabye Imana, amafaranga agashyirwa kuri konti ya nyakwigendera.
Ni kibazo cyagarutsweho ku wa 8 Nyakanga 2025 ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024.
IGIHE ntiyabashije kubona ingano y’impozamarira yishyuwe umuryango w’umugore wapfuye ariko Umujyi wa Kigali wemereye PAC ko amafaranga y’indishyi yagombaga gushyirwa kuri konti y’umuryango wa nyakwigendera byarangiye ahawe uwapfuye.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali, Stella Kabahire, yasobanuye ko byakozwe bibeshye.
Ati “Twashyize amafaranga y’indishyi kuri konti ya nyakwigendera ariko tumara gukora iryo kosa umugabo we atuzanira ibyangombwa, bikiri mu nzira ababyeyi ba nyakwigendera na bo bagaragaza ko ibyangombwa byatanzwe n’umugabo atari byo ubwo ikirego cyahise kijya mu nkiko n’ubu ni ho kikiri, ubwo tuzakurikiza umwanzuro w’urukiko ariko ikosa ryarakozwe ntabwo twari kuyashyira kuri konti ya nyakwigendera.”
Ushinzwe amategeko mu Mujyi wa Kigali yavuze ko yatanze inama z’uko aya mafaranga yatangwa bigizwemo uruhare n’urwego rw’umurenge rukagena umuntu ugomba guhabwa indishyi.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko mu kazi buri wese akora inshingano ze “utabikoze akabibazwa, ngira ngo kuri iki igikwiye gukorwa ni ukugaragaza ingamba zafashwe ku wakoze ibyo atagakwiriye gukora.”
Dusengiyumva yahamije ko bazakurikiza icyo amategeko ateganya.
Depite Nyirabazayire Angelique yavuze ko uburyo abayobozi b’Umujyi wa Kigali batanga ibisobaburo baterekana icyashingiweho bohereza amafaranga kuri konti y’uwapfuye.
Ati “Ntabwo bahera ku cyo bashingiyeho, ngo twakoze ibi kubera izi mpamvu ariko twaje gusanga hari ikosa ryakozwe tuzarikosora muri ubu buryo. Uko barimo badusobanurira ikosa barahita baryemera bati tugiye gukosora ariko mu gukora iryo kosa bashingiye kuki?”
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yavuze ko ikibazo gikomeye cyanatumye Umujyi wa Kigali ugwa mu bibazo byo kutubahiriza amategeko ari uko batubahiriza inama z’umunyamategeko wabo.
Ati “Igihe cyose muzirengagiza inama z’umunyamategeko bizakomeza kubashyira mu bibazo. Niba mufite ikibazo cy’uko ibintu byihutirwa amategeko yateganyije uko bikemurwa. Mukwiye kumwegera, ubundi buriya nkawe usinya inyandiko wakabaye wirinda gusinya inyandiko itariho indama y’umunyamategeko.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *