Umukinnyi wa filime nyarwanda Rugaba Emmanuel, uzwi cyane ku izina rya Rugaba muri filime Papa Sava, yatangaje ko yahagaritse kunywa inzoga nyuma y’uko agiye mu rusengero rwa ADEPR yasinze cyane, ibintu avuga ko byahinduye ubuzima bwe burundu.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI dukesha iyi nkuru, Rugaba yasobanuye ko yari amaze igihe kinini yarabaswe n’inzoga, ingaruka zabyo zikamugiraho ubuzima bwe bwose kuva akiri muto. Yavuze ko byageze aho adashobora gusinzira igihe atazinyoye, ndetse bikamukururira n’indi myitwarire itari myiza.
Yasobanuye ko umunsi ubuzima bwe bwahindukiye ari igihe yari yatumiwe n’inshuti ye yitwa Nathalie kujya gusenga. Nubwo yari amaze kunywa inzoga nyinshi, yahisemo kutica gahunda ahubwo ajya mu rusengero uko yari ameze.
Rugaba yavuze ko atigeze ahindurwa n’inyigisho z’umuntu runaka, ahubwo ko yumvise impinduka zikomeye mu mutima we uwo munsi. Yagize ati, "Nagiye gusenga nasinze cyane, ariko nkiri mu rusengero numvise Imana ikoze ku buzima bwanjye. Kuva uwo munsi natangiye kugira urwango rw’inzoga."
Yakomeje avuga ko nyuma y’iryo teraniro yahise yumva afite intekerezo nshya zamuteye kwanga kunywa inzoga, mu gihe mbere yabifata nk’ibisanzwe kubera uburyo yari yararezwe. Yagaragaje ko yakuriye mu muryango aho kunywa inzoga byari byemewe mu birori bitandukanye, ndetse ko yatangiye kuzinywa akiri muto.
Uyu mugabo wamamaye muri filime zitandukanye zirimo Inkomoko, aho yakoranye n’abakinnyi nka Madederi, asanzwe anamenyerewe mu kuyobora ibirori by’ubukwe. Aherutse kandi gutangaza ko ari gutekereza gusoza urugendo rwe muri sinema, inkuru yatunguye benshi mu bamukurikirana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *