skol
fortebet

Umukobwa wa Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli yibutse se umaze Umwaka y’itabye Imana

Yanditswe: Saturday 12, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwaka urashize Lt Gen Musemakweli wari Umugenzuzi mukuru mu Ngabo z’u Rwanda yitabye Imana azize uburwayi, aho yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe yari arwariyemo.

Sponsored Ad

Lt Gen Musemakweli yitabye Imana ku itariki ya 11 Gashyantare 2021, uyu Mugabo wakoreye igihugu imirimo itandukanye by’umwihariko mu Ngabo z’u Rwanda, Umwaka ukaba ushize yitabye Imana aho Umuryango we ndetse n’abandi bakizirikana ubutwari bwe n’ibikorwa bye nk’uko Umukobwa yabigaragaje.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umukobwa wa Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli, yagaragaje urukumbuzi afitiye umubyeyi we utagihari ndetse anagaragaza bimwe mu byo akumbuye kuri we n’ibyo atazabagirwa yabakoreye.

Bugira buti " Sinakwizera ko hashize Umwaka ntakubona Papa, ku bw’impamvu runaka umwaka utuma hari byinshi binyerekako wagiye. nkumbuye uburyo watumye buri wese muri twe yumva adasanzwe kandi akunzwe".

Akomeza agira ati " warakoze kubintu byose wanyigishije. agaciro ko kwihangana, n’ubugwaneza, gukenera ubunyangamugayo no kwitanga. Wabayeho mu buzima bwawe bwose wiyubashye. kandi warakoze kunyigisha ibintu byose nzi kandi mpagazeho".

Abana ba Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli

Nyuma yaya magambo yo gushimira Umubyeyi we yongeyeho ko yakoze inshingano ze neza ndetse anagaragaza ko ari igihe cyabo cyo Gukomereza aho yagejeje, asoza yifuriza Umubyeyi kuruhuha mu mahoro kandi ko amukunda Cyane.

Ati " wakoze uruhare rwawe, ubu nonehe natwe ni igihe cyo gufatiraho aho wagejeje. Komeza uruhuke neza mw’ijuru Papa, Ndagukunda cyane".

Ifoto Umukobwa we yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter iriho ababyeyi be bishimye

Lt Gen Jacques Musemakweli yatabarutse yari Umugenzuzi mukuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Mu butumwa buherekeza uyu mugabo bwatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwasomwe n’Umujyanama we mu bya Gisirikare, Gen James Kabarebe Umukuru w’igihugu akaba yarashimye ibikorwa byamuranze kugeza atabarutse.

Umuryango wa Lt Gen Musemakweli na Perezida Kagame

Yagize ati "Yakoreye igihugu mu bwitange atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n’imbaraga ze zose mu mirimo itandukanye, no mu bihe bitandukanye kugeza atabarutse. Yakoreye Ingabo z’u Rwanda mu nzego zitandukanye, izo nshingano akaba yarazihawe kubera ubushobozi no kugira indangagaciro zibereye Ingabo z’u Rwanda”.

Yasezeweho bya nyuma taliki 19 Gashyantare 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa