Umuntu niwe uzajya ahitamo amakuru atanga: Imaramatsiko ku mikorere y’Irangamuntu koranabuhanga
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), Mukesha Josephine, yashyize umucyo ku mikorere n’imikoreshereze y’Irangamuntu koranabuhanga asobanura ko umuntu ku giti cye ariwe uzajya ahitamo amakuru agomba gusangiza bitewe na serivise agiye gusaba cyangwa gutanga.
Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, Umuyobozi wa NIDA yashyize umucyo ku kibazo bamwe bibazaga kijyanye no gutanga amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanaga n’uburyo umuntu azajya ahitamo ubwoko bw’amakuru agomba gusangiza bitewe n’uwo agiye kuyasangiza n’icyo ashaka kuyamaza.
Mukesha yasobanuye ko nyirubwite ariwe uzajya ahitamo amakuru ashaka gutanga bitewe n’urwego runaka bagiye kugirana imikoranire, hanyuma bitewe na serivise agiye guhabwa ahitemo amakuru ajyanye nayo gusa ku buryo atazatanga amakuru ye yose.
Yagize ati “Nyirubwite wenyine niwe uzajya ahitamo amakuru agomba gutanga bitewe n’urwego runaka bagiye gukorana hanyuma mu gihe iyo mikoranire irangiye azajya abwira ibigo byose bigera ku makuru ye kugira ngo niba hari ibyo batagikorana abashe guhagarika gukomeza kubisangiza amakuru ye kandi nta mikoranire bagifitanye.”
Mu gusobanura uburyo buzajya bukoreshwa mu gusangiza amakuru, Umuyobozi wa NIDA yasobabuye ko hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga hanyuma umuntu akemeza koko niba yemera kuyasangiza ikigo runaka kugira ngo gikoreshe ayo makuru ye bitewe n’ayo gishaka bijyanye n’imikoranire bagiye kugirana hanyuma bikajyana kandi n’ubwoko bw’amakuru azakenerwa.
Yagize ati “ Ntanze nk’urugero niba umuntu ashaka gukorana n’ikigo cy’imari runaka, kizamubwira ubwoko bw’amakuru ye gishaka gukoresha hanyuma yohererezwe ubutumwa (OTP) kuri telefone noneho nyirubwite nawe yemeze niba atanga uburenganzira kugira ngo ayo makuru ye bashaka akoreshwe noneho mu gihe iyo mikoranire irangiye cyangwa umuntu ashaka guhindura ikigo bakoranaga azaba afite uburenganzira bwo guhagarika ikoreshwa ry’amakuru ye kuri icyo kigo batagikorana.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *