Umuntu unyereza umutungo wa Leta aba akora nk’icyihebe- Obadiah Biraro
Yanditswe: Sunday 11, Jan 2026
Obadiah Biraro wabaye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yavuze ko umuntu unyereza umutungo n’imari bya Leta aba akora nk’icyihebe.
Obadiah Biraro yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuva muri Kamena 2011 kugeza mu 2021, mbere y’aho yamaze imyaka itandatu ari Umugenzuzi Mukuru Wungirije.
Yamenyekanye cyane kubera uburyo ataryaga indimi cyangwa ngo ahishire amakosa ku bayobozi bakoresheje nabi umutungo wa Leta nk’uko bigaragazwa na raporo y’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zasohokaga buri mwaka.
Obadiah Biraro ubwo yaganiraga na KP Media24, yavuze ko hari byinshi yishimira birimo kubona igihugu kigenda gitera imbere kandi bikajyana no kubazwa inshingano ku bayobozi bari mu nzego zitandukanye.
Yavuze ko abayobozi mu nzego zitandukanye bakwiye gukora no kuzuza inshingano zabo bakurikije amategeko, amabwiriza no ku musaruro ugamijwe.
Yavuze ko kimwe mu bigora Umugenzuzi mukuru ari ukubona itandukaniro ry’umuntu uba warakoze ibintu nabi abigendereye, n’uwabikoze nabi kuko atabyumva, atabishaka cyangwa atabishoboye.
Ati “Niba byarapfuye, byapfuye kuko uyu muntu ari mu mwanya adashoboye? Ubumenyi n’ubushobozi. Ubushobozi ni ukuvuga ko ubumenyi yakuye mu ishuri n’uburyo akoramo ibintu. Ukareba uti ese ibyo ntabifite? Ikindi ukareba ushobora gusanga abifite ariko abikora ameze nk’inkingi ya mbonabihita. Ariko se biterwa n’iki mu kuba inkingi ya mbonabihita?”
Yakomeje agaragaza ko indi mpamvu ya gatatu ishobora gutuma bamwe mu bayobozi badakora neza cyangwa ngo buzuze inshingano uko bikwiye harimo no gukora nk’icyihebe.
Ati “Uku gukora nk’icyihebe. Buriya umuntu unyereza imari n’umutungo bya Leta kenshi na kenshi ashobora kuba akora nk’icyihebe.”
Biraro yagaragaje ko gahunda yo kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta no kubazwa inshingano yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Gukora ubugenzuzi bushingiye ku kugaragaza umusaruro wa ya ngengo y’imari. Iryo shami ryashyizweho ngira ngo ni mu 2006 […] ariko twageze mu 2015 nagiye kwakira igihembo i Abuja cy’igihugu cyakoze raporo nk’iyo nziza mu bihugu bikoresha Icyongereza 22 muri Afurika.”
Yakomeje ati “Twebwe hano mu Rwanda, twibanda cyane kuri ba baturage. Abaturage bazahurwa mu bukene ni bangahe? [...] ntabwo ari ukuvuga ngo amafaranga yacu yacunzwe neza, ndetse aho bigeze ubu bisigaye nta gahomamunwa kakirimo cyane, ariko noneho turareba ba baturage bazahurwa mu bukene.”
Yavuze ko kenshi iyo bakora raporo hari ubwo basanga umusaruro watanzwe uri munsi cyane y’uwari witezwe mu ngano y’amafaranga runaka mu nzego zitandukanye zaba ubuvuzi, ubuhinzi, ubworozi, uburezi n’ibindi bitandukanye.
Yerekanye ko n’ubu usanga muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hakiri ibibazo mu bijyanye n’ingigo z’imishinga, imitangire y’amasoko ariko ko bizagenda bisobanuka neza.
Obadiah Biraro wabaye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yavuze ko umuntu unyereza umutungo n’imari bya Leta aba akora nk’icyihebe

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *