skol
fortebet

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka 28

Yanditswe: Thursday 07, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga nta we utarabibonaga, nyamara ibihugu byinshi bihitamo kwicecekera bituma abasaga miliyoni imwe bicwa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Mata 2022, hashize imyaka 28 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka, abanyepolitiki n’abandi bishwe bahorwa kwamagana umugambi wa Jenoside yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni.

Uyu munsi, Umuryango w’Abibumbye wifatanyije n’Isi yose kongera kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 28 ishize.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yagize ati: “Mu gihe twibuka amaraso yamenetse mu myaka 28 ishize, tuzirikana ko iteka duhorana amahitamo. Guhitamo ubumuntu hejuru y’urwango, ubugwaneza kurusha ubugome, ubutwari kuruta kurebera ndetse n’ubwiyunge kuburutisha amacakubiri.”

Akomeza avuga ko kuri iyi taliki yagizwe Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango w’Abibumbye wifatanyije n’u Rwanda mu kunamira abasaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka cyangwa ngo ibe ikintu kitari gukumirwa, ahubwo ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa amahanga yose areba.

Ati: “Nta muntu wakurikiranaga amakuru y’ibibera ku Isi ushobora guhakana ubwicanyi ndengakamere bwakorwaga. Ariko bake cyane ni bo bahisemo kuvuga no kubwamagana.”

Yavuze ko icyo gihe hari byinshi byakabaye byarakozwe ariko kurebera byasigiye benshi ikimwaro gihererekanywa mu bisekuru.

Yagarutse ku ngamba zitandukanye zafashwe n’Umuryango w’Abibumbye mu gukumira ko Jenoside yakozwe mu Rwanda yagira ahandi ikorwa ku Isi.

Yagaragaje ko hanashyizweho inzego z’ubutabera zitazahwema gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abagihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo yayo.

Biteganyijwe ko uyu munsi, ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye habera umuhango wo kwibuka ukurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga, wateguwe ku bufatanye bw’Ishami rishinzwe itumanaho n’Ambasade y’u Rwanda muri Loni.

Uyu muhango urabera ku cyicaro gikuru giherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ku cyicaro giherereye i Geneva mu Busuwisi, ku Cyicaro cya UNESCO i Paris mu Bufaransa, i Nairobi muri Kenya n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa