skol
fortebet

Umunyamakuru M. Irene yateguje ubukwe bwe na Liliane bari mu munyenga w’urukundo - AMAFOTO

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Saturday 16, May 2026

Umunyamakuru M. Irene yateguje ubukwe bwe na Liliane bari mu munyenga w'urukundo - AMAFOTO

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Murindahabi Irene, yamaze gushyira hanze integuza y’ubukwe bwe na Liliane, umukobwa w’inzozi ze.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Murindahabi Irene akaba yashyizeho integuza igaragaza ko ubukwe bwe na Liliane buzaba tariki ya 15 Kanama 2026.

Iyi nteguza ikaba yari kumwe n’amafoto ya M Irene ari kumwe na Liliane, afite ururabo no ku ntoki ze yambaye impeta.

Hari n’indi foto igaragaza Irene ari kumwe n’uwo yahisemo ko yazamubera mama w’abana be bari ahantu hatari mu Rwanda ari n’aho benshi bahereye bavuga ko uyu mukunzi ataba mu Rwanda.

Aya mafoto yaherekejwe n’amagambo agira ati "Sinjye uzarota bibaye Mummy. Ndagukunda."

M Irene nyiri muyoboro wa YouTube wa MIE Empire, yanakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star ndetse na Isibo TV.

SRC: Isimbi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa