skol
fortebet

Umunyamakuru wa BTN TV Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana

Yanditswe: Friday 15, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Célestin Ntawuyirushamaboko wakoreye BTN TV yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi nyuma y’igihe gito yaramaze kwa muganga aho yari yagiye kwivuriza.

Uyu munyamakuru yavuze ko na bo batunguwe bikomeye n’urupfu rwa Ntawuyirushamaboko wari uherutse gukira uburwayi bwamuzahaje mu gihe cyashize.

Yagize ati “Hari haciyemo umunsi umwe hatambutse inkuru ye ya nyuma yo ku wa 13 Mata 2022. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo namenye ko arembye cyane ariko siniyumvishaga ko yahita yitaba Imana rwose.”

Urupfu rw’uyu munyamakuru rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane. Ubutumwa bwinshi buri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo WhatsApp burerekana ko itangazamakuru ry’u Rwanda ribuze umuntu w’ingirakamaro.

Ntawuyirushamaboko ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu gutara no gutangaza inkuru ziganjemo izivugira abaturage, iz’ibintu bidasanzwe byabaga mu duce tunyuranye ariko agakundirwa ijwi rye n’umwihariko we mu buryo akurikiranya amagambo mu kubara inkuru.

Ni umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, BTN TV, Radio1 na TV1.

Mu 2020 Ntawuyirushamaboko yatangije Ikipe y’Umupira w’Amaguru Intwari FC yari igamije kumufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.

Inkuru ya IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa