skol
fortebet

Imirambo y’abagore babiri bari barohamye mu kiyaga cya Ruhondo yabonetse (Ivuguruye)

Yanditswe: Wednesday 23, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, nibwo habonetse imirambo y’abagore babiri bari barohamye mu Kiyaga cya Ruhondo ku mugoroba wo kuwa 19 Gashantare 2022.

Sponsored Ad

Ubwo iyi mpanuka y’ubwato buto yabaga, abagore babiri barimo Dusengimana Béatrice w’imyaka 31 na Nyiramacyababo Angelique w’imyaka 35 bahise barohama naho umugabo umwe n’abana b’abahungu babiri barimo n’uwari ubutwaye w’imyaka 12 bo barayirokoka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo imirambo y’abo bagore bari barohamye, yabonetse, nyuma y’iminsi itanu bamaze bayishakisha, ikaba igiye kugezwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ikorerwe isuzuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Munyentwali Jean Damascene, avuga ko bimwe mu byo bakeka byaba byarateye itinda ryo kuboneka kw’iyo mirambo, ari uko aho bari barohamiye hafite ubujyakuzima burebure busaga metero 40, hakabamo n’isayo ryinshi rishobora kuba ryaratumye iyo mirambo itareremba.

Ni impanuka y’ubwato yabaye ubwo abantu bane bavaga guhahira mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, basanga ubwato bugenewe gutwara abagenzi bwamaze kugenda.

Muri abo bantu batanu ubwo bwato bwari butwaye, abarohowe ari bazima ni batatu barimo umwana w’imyaka 12, umusare w’imyaka 11 na Hakorimana Tharcisse w’imyaka 45.

Iyi mpanuka y’ubwato buto yarimo Dusengimana Béatrice w’imyaka 31, Nyiramacyababo Angelique w’imyaka 35, Hakorimana Tharicisse w’imyaka 45, Niyogisubizo Elia w’imyaka 12 na Niyonshuti Elisa w’imyaka 11 wari utwaye ubu bwato bo bararokotse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa