Inkongi y’umuriro yadutse ahitwa “Labamba” mu Kagari ka Bugoyi, Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, hasanzwe hakorerwa imirimo inyuranye irimo ubucuruzi bw’akabari, imikino y’amahirwe n’ibindi.
Umuriro watwitse iyi nyubako igakongoka watangiye ahagana isaa yine (10:00) zo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026.
Iyi nyubako yakorerwagamo ubucuruzi butandukanye burimo akabari, resitora, imikino y’amahirwe, ahacururizwa imyenda, ndetse n’ububiko (Depot) ya Sima.
Abahageze babwiye UMUSEKE ko bumvise ibintu bituragurika bataramenya ibyo ari byo bakagira ubwoba.
Nyuma bagiye aho byaturikiye basanga hose hahiye harakongoka ntibabasha kugira na kimwe baramira.
Imodoka ya Polisi ishinzwe kuzimya umuriro yatabaye bwangu, ari nako abahakorera bagerageza kureba ko hari icyo baramira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, yatangaje ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi.
Yabwiye Imvaho Nshya ko nyiri iyi nyubako n’izindi ziyegereye bari barasabwe kuzivugurura hakubakwa izijyanye n’icyerekezo cy’umujyi.
Yagize ati: "Uwari ufitemo akabari ni we wasaga n’uwamazemo ibye yimuka, ahandi bose byakongokanye n’inyubako."
Gitifu Uwineza yatangaje ko yaba inyubako cyangwa ibicuruzwa byari biyirimo nta bwishingizi byagiraga, ari naho ahera asaba abafite inyubako z’ubucuruzi n’abacuruzi kujya mu bwishingizi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yatangaje ko bihutiye kuzimya iyi nkongi, ariko icyayiteye, ingano n’agaciro k’ibyangiritse bitaramenyekana.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *