skol

Umusore yareze umukobwa ngo amusubize amafaranga ye “ibyo bumvikanye ntibyagezweho”

Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026

featured-image

Mu Karere ka Nyanza, rurageretse hagati y’umusore bikekwa ko yahaye umukobwa amafaranga ibihumbi mirongo itanu (Frw 50,000) ngo baryamane, ariko ntibigerweho, ikibazo cyageze mu Nteko y’abaturage.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko umusore ari mu kigero cy’imyaka 20, ndetse n’umukobwa ari mu kigero cy’imyaka 20.

Uriya musore bikekwa ko yahonze umukobwa amafaranga ibihumbi mirongo itanu maze umukobwa yamara kuyacakira ibyo kuryamana ntabikozwe.

Byabereye mu mudugudu wa Taba, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Uriya musore yahise ajya gutanga ikirego ku mukuru w’umudugudu wa Taba, umuyobozi ahamagaza umusore n’umukobwa bombi, umusore agashinja umukobwa ko yamuhaye amafaranga ibihumbi mirongo itanu ngo baryamane, ariko umukobwa amaze kuyafata ntiyabyemera.

Umusore asaba uwo mukobwa ko amusubiza amafaranga ye.

Umukobwa yemera ko amafaranga ibihumbi mirongo itanu yari ayafite, ariko ari aya musaza we w’umunyonzi, ngo yamubikije ngo abe ayamubikiye ntaho yahuriye n’uriya musore ngo abe yamuha amafaranga.

Rwabuze gica maze umukuru w’umudugudu afata icyemezo ko bariya uko baburana umusore azajyana ikibazo mu nteko y’abaturage na bo bakagira uruhare mu kugikemura.

Ku wa 17 Gashyantare, 2026 mu nteko y’abaturage umukobwa yitabye mu rwego rwo kubaha ubuyobozi, gusa umusore we ntiyajyayo avuga ko impamvu yabiteye yo yagize imbogamizi aho ngo yagiye ku isoko atindayo.

Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gusubika icyo kibazo, ngo bukinjiremo kikazasubukurwa igihe kitazwi.

Amakuru yizewe ahari ni uko uriya musore amaze kugira ubushobozi, kuko acuruza amatungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa