Umwana wakiriwe na Perezida Kagame aragaruka vuba abara inkuru y’ubuzima bwe
Yanditswe: Thursday 13, Jul 2017
Wendy Waeni, umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko wakabirijwe inzozi ubwo yahuraga na Perezida Kagame mu mwaka wa 2016, agiye kugaruka mu Rwanda aho azitabira inama ‘Youth Connect Africa Summit’’.
Kuwa 9 Nzeri 2016, ni bwo uyu mwana w’umukobwa wamaze kuba icyamamare, yakiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, gusa nta cyatangajwe mu byo baganiriye.
Uyu mwana ubundi ukomoka mu gihugu cya Kenya ufite impano idasanzwe mu mukino ngororamubiri azataramira urubyiruko, abaherwe ndetse (...)
Wendy Waeni, umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko wakabirijwe inzozi ubwo yahuraga na Perezida Kagame mu mwaka wa 2016, agiye kugaruka mu Rwanda aho azitabira inama ‘Youth Connect Africa Summit’’.
Kuwa 9 Nzeri 2016, ni bwo uyu mwana w’umukobwa wamaze kuba icyamamare, yakiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, gusa nta cyatangajwe mu byo baganiriye.
Uyu mwana ubundi ukomoka mu gihugu cya Kenya ufite impano idasanzwe mu mukino ngororamubiri azataramira urubyiruko, abaherwe ndetse n’abanyacyubahiro bazitabira iyi nama ‘Youth Connect Africa Summit’ ababwira inkuru y’ubuzima bwe.
Wendy Waeni watangiye imikino ngororamubiri afite imyaka ine gusa, azaba ari mu Rwanda kuva tariki ya 19 kugeza tariki 21 Nyakanga 2017, mu nama mpuzamahanga izahuza abashoramari bazaganira n’urubyiruko mu nama ya “Youth Connect Africa Summit’’.
Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter bakomeje guha ikaze uyu mwana, nawe avuga ko igihe gitinze ngo agere mu mujyi wa Kigali akunda cyane.Uyu mwana avuga ko azasusurutsa abazitabira iriya nama akaboneraho n’umwanya wo kubasangiza ku ubizima bwe.
Hari kuwa 12 Ukuboza 2014, ubwo Wendy Waeni yarimo asusurutsa abitabiriye ibirori by’umunsi w’Ubwigenge bwa Kenya “Jamhuri Day”, byahereye muri Nyayo Stadium bigakomereza mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Aha ni ho Uwo mwana w’umukobwa yabashije kuganira na Perezida Uhuru Kenyatta wari kumwe na Madamu we, ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu barimo na Perezida Kagame.
Ubwo yari amaze kuganira na bo, Ikinyamakuru Tuko.co.ke cyabajije Wendy Waeni ijambo rikomeye Perezida Uhuru Kenyatta yamubwiye, asubiza mu bwenge, avuga ko ari ibanga rikomeye hagati yabo.
Icyakora yavuze ko kimwe mu byo ahakuye, ari uko Perezida Kagame yamwemereye kuzamutumira i Kigali.
- Perezida Kagame yakiriye Wendy Waeni wari ufite inzozi zo kuganira na we
Ibitekerezo
nibyiza pe akomerezaho
nibyiza pe akomerezaho