Umwana we yatewe ubumuga bukomatanye n’umuturanyi “wamutsindagiye mu bwiherero”
Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026
Mu Karere ka Rusizi, umubyeyi arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we, no kwita ku bandi 6 afite, nyuma yo gusigara iheru heru avuza umwana we ubumuga bukomatanye, yatewe n’umuturanyi we washatse ku muta mu bwiherero.
Umwana nta cyo ashobora gukora, nta rugingo rwe rukora.
Umubyeyi witwa Mukamugema Lucie, atuye mu mudugudu wa Bisanganira, akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe.
Harabura amezi abiri ngo imyaka itatu yuzure, umwana we w’umuhungu witwa Ineza Eddy w’imyaka 6 y’amavuko, agize ubumuga bukomatanyije yatewe n’umuturanyi wabo wamutsindagiye mu bwiherero agakomereka mu mutwe, bikamuviramo kugira ubwo bumuga.
Mukamugema Lucie yabwiye UMUSEKE uko byagenze, ko hari ku itariki ya 8 Mata, 2023.
Ati “Umuturanyi yashatse kwica uyu mwana, ararira duhita dutabara dusanga yamukandagiye mu mutwe ari kumutsindagira mu bwiherero ngo tutabona umurambo we, byamuviriyemo ubumuga bukomatanyije nta rugingo rwe na rumwe rukora.”
Uyu mubyeyi Mukamugema akomeza avuga ko yazengurutse mu bitaro bitandukanye uvuza umwana we, ngo byamutwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri (Frw 2,000,000) ntibyagira icyo bitanga. Nyuma yaje gufashwa n’ubuyobzi bw’akarere ka Rusizi.
Kuva ubwo ngo batangiranye n’ubuzima bwo kujya kuvuza, bajya mu bitaro birenze bine birimo iby’i Gatagara, bababwira ko ubwonko bw’umwana bwasinziriye.
Ati “Ndi mu madene menshi, maze gukoresha arenga miliyoni ebyiri.”
Yavuze ko uwateye uyu mwana ubumuga washakaga no kumwambura ubuzima yitwa Imanzabayo Murera, ngo yabihamijwe n’urukiko akatirwa igifungo cy’imyaka 25, no gutanga indishyi z’akababaro z’amafaranga y’u Rwanda, arenga miliyoni 7.
Ngo kuri ubu ntabwo izo ndishyi ziratangwa, ngo umwana akomeze kuvurwa.
Inkindi ngo ubwo uyu mubyeyi aheruka mu bitaro bya Gatagara, babasabye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu ngo uyu mwana akomeze kuvurwa.
Ati “Uwabikoze bamukatiye imyaka 25, bagena indishyi y’akababaro irenga miliyoni 7Frw, turacyasiragira ntabwo aratangwa ngo afashe umwana akomeze no kuvurwa.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yari atunzwe no gushakisha ibitunga umuryango we, kuri ubu ngo kubera kwita kuri uwo mwana we, ngo ntakibona uko ajyayo no kubona icyo kurya ni abaturanyi b’abagiraneza bakibaha.
Icyifuzo cy’uyu mubyeyi w’abana 7 arasaba inzego zitandukanye ko zakurikirana ikibazo cye, agahabwa indishyi y’akababaro nk’uko byemejwe n’urukiko.
Ikindi asaba abagiraneza, ni uko bamufasha akabona uko akomeza kuvuza umwana we.
Ati “Nta bushobozi bwo kubona ikimutunga, icyifuzo naha buri mugiraneza wese yadufasha uko ashoboye n’ubuyobozi bukadufasha gukurikirana iki kibazo kikarangizwa.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, butangaza ko buzi ikibazo cya Mukamugema Lucie, ngo hari ubufasha bwo kuvuza umwana yagiye ahabwa, bumwizeza ko butazahagarara, naho icyo kurangiza urubanza rwagizwe itegeko bwamugiriye inama yo kwitabaza Abahesha b’inkiko b’umwuga.
Sindayiheba Phanuel, ni Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ati “Uyu mubyeyi mu bushobozi buboneka yagiye afashwa kuvuza umwana kandi bizakomeza. Ibijyanye no kurangiza urubanza, iyo rwamaze kugirwa itegeko yitababaza abahesha b’inkiko b’umwuga bakamufasha kurangiza urubanza, cyangwa abatari ab’umwuga na bo bakamufasha.”
Uwakenera kuvugisha uyu mubyeyi Mukamugema Lucie, yamuhamagara kuri telefoni ye +250 784 539 606.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *