skol

Umwana wigaga mu mashuri abanza yarohamye

Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026

featured-image

Umwana w’imyaka icyenda wigaga ku ishuri ribanza rya G.S Cyarwa yarohamye mu mugezi wa Nganzo ahita apfa.

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) zo ku wa 23/02/2026 mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Nyarusange, mu mudugudu Karambi niho byabereye.

Umurambo w’umwana witwa HIMBAZIMANA MUGISHA Bright w’imyaka icyenda, wigaga kuri G.S Cyarwa mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza wabonetse mu mugezi wa Nganzo.

Amakuru avuga ko uriya mwana yataye urukweto mu mugezi, ajya mu mazi arukurikiye, amazi aramutwara.

Abaturage bagerageje kumukurikira ngo bamurohore, bamusanga mu iteme rya Rwagahago yamaze gupfa.

Umubiri wa nyakwigendara wagejejwe ku kigo nderabuzima nyuma y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB abakozi barwo bahageze, ababyeyi na bo bakora inyandiko ko umwana wabo yazize kurohama mu mazi, n’abamukuyemo barabihamya.

Nibwo hafashwe umwanzuro ko umwana ashyingurwa none taliki ya 24/04/2026, kandi bikaba byabaye nk’uko umwe mu bayobozi yabihamirije UMUSEKE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa