skol
fortebet

Umwanzuro wa nyuma kuri dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wamenyekanye

Yanditswe: Tuesday 15, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rusesa imanza mu Bufaransa, rwafunze burundu dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nyuma yo gutesha agaciro ubujurire bw’imiryango y’abayiguyemo.

Sponsored Ad

Umwanzuro w’Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa watangajwe, ushimangira ibyari byemejwe n’Urukiko Rukuru rw’i Paris mu 2020.

Umwanzuro w’Urukiko utesha agaciro iperereza ryari ryakozwe n’umucamanza Jean Louis Bruguière, ryanavuyemo ishyirwaho ry’impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru b’u Rwanda bari muri FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside, bashinjwa ko aribo bahanuye iyo ndege.

Rwashimangiye ahubwo ibyatangajwe n’umucamanza Marc Trévidic, wagaragaje ko iperereza yakoze ryerekanye ko missile zarashe iyo ndege zari ziturutse muri Camp Kanombe yagenzurwaga n’Intagondwa z’Abahutu zateguye umugambi wa Jenoside zikanawushyira mu bikorwa.

Uyu mwanzuro w’urukiko washyize iherezo kuri dosiye yari imaze imyaka irenga 27 izonga umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Ibisigazwa by’indege ya Habyarimana ubwo yari imaze Guhanurwa

IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa