Umwarimu wiyeguriye politiki, arwanya akarenganane - Ibyaranze ubuzima bw’intwari Agathe Uwilingiyimana
Yanditswe: Monday 02, Feb 2026
Agathe Uwilingiyimana ni umwe mu Ntwari z’u iri mu cyiciro cy’Imena. Yibukirwa ku bikorwa bitandukanye yakoze birimo guharanira uburenganzira bungana ku bantu bose mu burezi, no guhangana byeruye na Leta ya Habyarimana yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwilingiyimana yamenyekanye cyane nyuma yo kwinjira muri politiki by’umwihariko muri Minisiteri y’Uburezi, aho yinjiranye amatwara yo guha bose amahirwe yo kwiga, mu gihe politiki yahasanze yategekaga iringaniza.
Azwi kandi nk’umugore wa mbere wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, ku butegetsi wa Habyarimana Juvenal ndetse ntibumvikanaga ku bikorwa byinshi Leta yakoraga bigamije guheza no gukandamiza bamwe.
Agathe Uwiringiyimana wishwe n’abasirikare barindaga Habyarimana igihe indege ye yari imaze guhanurwa, yagize uruhare mu ishingwa ry’ishyirahamwe “SERUKA” (Ishyirahamwe ry’Abari n’Abategarugori riharanira Amajyambere), agira uruhare rukomeye mu gushinga umuryango FAWE (Forum for African Women Education), ugamije guteza imbere uburere bw’Abanyafurikakazi, aharanira ko abari n’abategarugori bashyirwa mu nzego z’ubuyobozi.
Uyu mugore benshi bumvamo umunyapolitiki yanabaye umwalimu muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.
Mpinganzima Angelique, umwisengeneza [Uwilingiyimana ni nyirasenge] yabwiye IGIHE ko uyu yari umubyeyi we muri batisimu. Jenoside yabaye afite imyaka 17.
Mpinganzima yasobanuye ko Uwilingiyimana yari umuntu wubahiriza umuco nyarwanda haba mu myambarire n’imihango yose yubahirizwaga mu muryango.
Ati “ Agatha yari umuntu ukunda kubahiriza umuco wa Kinyarwanda ku buryo iyo yabyaraga yazaga kwerekana abana mu rugo hakaba ibirori kandi no kwa sebukwe bikaba uko. Ndabyibuka abyara umwana wa gatatu yaje ateze urugori, ni kuvuga ngo ibintu by’umuco Nyarwanda yarabyubahirizaga cyane.”
Mu buzima busanzwe Uwilingiyimana yari umuntu ukunda kugira gahunda no kubahiriza igihe cyane, agakunda abantu.
Ati “Agatha buriya yagiraga ahantu yandika gahunda z’icyumweru ze zose ku buryo kuzihindura byabaga bigoye, ikintu cyose yajyaga gukora cyabaga kiri kuri gahunda, nta byo kuvuga ngo yasuye abantu ngo yaganiriye cyane yibagirwa ibyo yagombaga gukora, ntibyari kumubaho.”
Agathe Uwilingiyimana atangiye urugendo rwa politiki
Mpinganzima asobanura ko ubundi Uwilingiyimana ajya kugirwa Minisitiri w’Uburezi atari abyiteze kuko yakoraga indi mirimo.
Mpinganzima yavuze ko Uwilingiyimana ajya kwinjira muri politiki abantu bagerageje kumuca intege bamubwira ko politiki atari iy’abagore, ndetse ko hari ibindi byinshi yagakoze ariko akomeza gushyira imbaraga mu byo yiyemeje.
Ati “ Baramubwiraga bati ‘Agatha ko amashuri yawe ahagije, ko wabona akazi keza, urishora mu bya politiki ushaka iki?’ na we ati ‘oya hari ibyo ngomba gukora, byagirira abandi akamaro. Nkatwe abantu b’i Butare, abantu b’i Gitarama, abantu bo ku Gikongoro twahejejwe inyuma, abana bacu batiga n’ibindi ntabwo ngomba kurebera.”
Avuga ko na mbere yo kujya muri politiki Uwilingiyimana yangaga akarengane kabaga mu burezi ari na yo mpamvu mu byo yarwanyije cyane ari icyitwaga iringaniza, ndetse agafasha abana benshi bari baravuye mu ishuri gusubira kwiga.
Mpinganzima avuga ko kugirwa Uwilingiyimana agirwa Minisitiri byari inkuru ku musozi w’iwabo kuko ari we muntu wa mbere wari ubaye Minisitiri uhakomoka.
Ati “Byari ishema ku muryango, ku gihugu, ndetse no kuri komine, kuko iwacu urebye ni hafi y’i Burundi, byari ibintu bidasanzwe kubona umuntu uhaturuka wabaye Minisitiri.”
Yishwe n’abashakaga gushyira mu bikorwa Jenoside
Uwilingiyimana Agathe ni umwe mu bayobozi bishwe mu ba mbere nyuma y’ihanuka ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, kuko indege ye yahanutse ku wa 6 Mata 1994, Uwilingiyimana yicwa ku wa 7 Mata 1994 ari nabwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu buryo bweruye.
Amakuru y’urupfu rwe abo mu muryango bamwe bayamenye mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994.
Ati “Mu gitondo ni bwo twumvise ngo n’uwari Minisitiri w’Intebe na we yapfuye, ababyeyi banjye abavandimwe babo, ubwo ni ba masenge, n’abandi twese twahuriye kwa Sogokuru. Umusozi wose wari waje abari bagiye guhinga bose barahingura baraza tujya mu rugo nta buryo twamugeraho mbese twicaye twabuze icyo gukora.”
Mpinganzima asobanura ko byari ibihe bitoroshye ku muryango we kuko nyuma baje no kubahiga bavuga ko Uwilingiyimana ari we watanze igihugu bityo umuryango we ugomba kubiryozwa.
Batabawe n’uko icyo gihe Interahamwe zumvise ko Inkotanyi zageze i Save, zigahunga, na bo babona umwanya wo guhunga bajya i Burundi.
Mpinganzima avuga ko ikintu cya nyuma yibukira kuri Agathe Uwilingiyimana ari uko yari yaramusabye kwiga imyuga, ibyo nyuma yaje no gukora aho yize kudoda kuri ubu akaba ari n’umwarimu wabyo.
Yavuze ko isomo rikomeye yigiye kuri Uwilingiyimana Agathe ari kutitinya nk’umugore no kumva ko icyo yiyemeje yakigeraho, kandi ngo bikwiye no kubera isomo abandi bagore bose.
Ati “Icyo twamwigiraho ni ukwitinyuka, kutumva ngo njye mvuka aha, buriya kugirango uzave aho tuvuka uvuge ngo wabaye Minisitiri biragoye ariko we ntiyigeze areba ngo mvuka aha, ngo nzakurahe ubufasha, ngo ni inde wamvugira, ntabwo icyo kintu yigeze akirebaho. Natwe rero nk’abagore dukwiye kumwigiraho amahirwe yose tubonye yo kujyira icyo twakora tujye tukayakoresha.”
Uwilingiyimana Agathe ni mwene Ntibashirakandi Yuvenali na Nyirantibangwa Saverina. Yavukiye i Gikore muri Perefagitura ya Butare ku wa 23 Kamena 1953. Yashakanye na Barahira Ignace mu wa 1976, babyarana abana batatu.
Kuva muri Werurwe 1989 kugeza muri Mata 1992, yabaye Umuyobozi w’Inganda nto n’iziciriritse muri Minisiteri y’Inganda n’Ubukorikori.
Kuva ku wa 16 Mata 1992 kugeza ku wa 16 Nyakanga 1993 aba Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye. Yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wa mbere w’umugore kuva kuwa 17 Nyakaganga 1993 kugeza kuwa 7 Mata 1994 , ubwo yicwaga n’abari ingabo zarindaga Habyarimana.
Agathe Uwilingiyimana yari umubyeyi w’abana bane, ndetse abo mu muryango we bamwibukira ku rukundo yakundaga abantu


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *