skol
fortebet

Urubanza rwa Mugimba woherejwe n’Uboholandi rugiye Gusomwa

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwongeye kuburanisha urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba ndetse ruhabwa itariki ruzasomerwaho.

Sponsored Ad

Mugimba ashinjwa kuyobora inama yiswe iya ‘comité de crise’ (inama nyobozi yo mu bihe bidasanzwe) yo ku italiki ya 8/4/1994, ngo yakorewe kwa Mugimba igacura jenoside, igakora intonde z’Abatutsi bagombaga kwicwa, igashyiraho za bariyeri no gutanga intwaro muri Nyakabanda i Kigali.

Kuri uyu wa kane taliki ya 24/02/2022, ukuriye Inteko iburanisha Antoine Muhima yavuze ko bitewe n’uko hari undi mucamanza wari mu bamuranishaga wiyongereyemo asimbuye undi wari mu nteko yaburanishaga (yazamuwe mu ntera ajyanwa mu Rukiko rw’Ubujurire) bityo urubanza rugomba kongera kuburanishwa nubwo rwari rwarapfundikiwe.

Umucamanza yasomye raporo y’uko amaburasha ya mbere yagenze mu nshamake, avuga ko Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko Mugimba woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi muri 2016 akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, Ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye mu gace ka Nyakabanda i Kigali, bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu.

We arabihakana agasaba kurekurwa akagirwa umwere, abishingira ko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze ku byaha bumurega akongereho ko ibyo yarezwe byakozwe n’abantu bashakaga kwigarurira imitungo ye iri i Nyakabanda.

Jean Baptiste Mugimba n’ubwunganizi bwe, n’ubushinjacyaha buhagarariwe na Faustin Nkusi bari ku cyicaro cy’Urukiko i Nyanza, Umucamanza yahaye ijambo Ubushinjacyaha buhagarariwe na Faustin Nkusi ngo bugire icyo bwongeraho buvuga ko ntacyo bwakongeraho ku miburanishirize yabanje.

Umucamanza kandi yahaye umwanya Jean Baptiste Mugimba avuga ko ashaka kugira icyo avuga. ko inama Ubushinjacyaha bumurega ko yahamagaje abakonseye bakorera inama mu rugo iwe yo gutegura Jenoside n’uburyo agomba kujya abaha imbunda, Umucamanza yahise amwibutsa ko ibyo yabivuzeho bityo urukiko ruzabisuzuma.

Me Barangondoza Jean Damascene icyarimwe na Me Gatera Gashabana bunganira Jean Baptiste Mugimba bavuze ko ntacyo bongeraho ku maburanisha yabanje gusa basaba urukiko gushyira hafi urubanza igihe ruzasomerwaho.

Mbere ya jenoside, Jean Baptiste Mugimba yakoraga muri Banki Nkuru y’u Rwanda icyarimwe akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka CDR riregwa kuba ryarigishije urwango rwagejeje ku ihigwa n’iyicwa ry’Abatutsi.

Urukiko Gacaca rwa Rwezamenyo ntirwigeze rukatira Mugimba, ahubwo rwari rwamutegetse kwishyura miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya uruhare mu busahuzi no kwangiza imitungo, gusa mbere y’uko urubanza rwe rutangira mu rugereko rw’Urukiko Rukuru, iki cyemezo cyabanje kuvanwaho n’urwo rukiko.

Nta gihindutse isoma ry’urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba ufungiye muri gereza ya Mpanga rizaba ku wa 17/03/2022.

Jean Baptiste Mugimba ufungiye mu Rwanda yoherejwe n’igihugu cy’Ubuholandi

UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa