skol

"Urubyiruko rw’u Rwanda turakennye" – Kuki ijambo ry’uyu mukobwa ryateje impaka?

Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026

featured-image

Amashusho y’umukobwa utanga igitekerezo cy’uburyo ubukene bwugarije urubyiruko mu Rwanda yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko bamwe bashatse guhuza ibyo yavuze no kurwanya ubutegetsi.

Ntibizwi neza igihe uyu mukobwa yatangarije iyi ’video’ bwa mbere, ariko kuva mu cyumweru gishize yabaye ikiganiro cy’abafite ibitekerezo bidahuye ku ngingo yavuze y’ubukene mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Uyu mukobwa yumvikana agira ati: "N’ubwo tutabivugaho ariko turakennye, urubyiruko rw’u Rwanda turakennye cyane…." Yitangaho urugero ko n’ubwo agaragara neza ariko afite amafaranga 300 gusa.

Yongeraho ati: "Ibi ni ibintu leta ikwiye gukemura kurushaho, kuko turakennye ariko ntabyo babona… turakennye, ntimukatubone dusa neza…urubyiruko rw’u Rwanda turakennye".

Ibyo yavuze, kuri bamwe ni ishusho nyayo y’uko ibintu byifashe mu rubyiruko rwinshi mu gihugu, ku bandi nta shingiro afite kuko babona leta yashyize imbaraga mu guteza imbere urubyiruko.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ’kuri TikTok ’video’ ye yakoreshejwe na bamwe mu banenga ubutegetsi bw’u Rwanda mu gushimangira ibyo banenga mu gihugu birimo ubukene, aha kuri TikTok benshi bayitanzeho ibitekerezo mu buryo butandukanye.

Impaka zarushijeho ubwo umwe mu bakozi ba leta bazwi ku gukoresha imbuga nkoranyambaga yashyize uyu mukobwa mu bo bita "Ibigarasha" – ijambo ryakoreshejwe bwa mbere na Perezida Paul Kagame mu gusobanura bamwe mu barwanya ubutegetsi bwe nk’abadafite icyo bamaze – n’ubu rikoreshwa na benshi mu gusobanura abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bamwe bagaragaje ko gushyira uyu mukobwa muri icyo cyiciro ari ukurengera no kumushyira mu bibazo bikomeye, bavuga ko gutanga ibitekerezo ku buryo ubona ibintu bidakwiye gutuma yitwa cyangwa ashyirwa mu barwanya ubutegetsi.

Amakuru dukesha BBC avuga ko guhuza uyu mukobwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi byagize ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Abamunenze bavuga ko ibyo yavuze nta shingiro bifite bahereye ku muhate wa leta mu guhanga imirimo ku rubyiruko, ndetse abandi bahejeje inguni bakavuga ko uyu mukobwa yakoreshejwe n’abanyapolitike barwanya ubutegetsi, n’ubwo nta bimenyetso bagaragaza.

Ku rubuga X, asa n’uvuga kuri izi mpaka, Abdallah Utumatwishima Minisitiri ufite urubyiruko mu nshingnao yavuze ko "ugaragaje ko akennye, ko ashonje, cangwa ko ari kwirwanaho, ni ukumutega amatwi tukamwereka amahirwe dushyira hamwe nk’inzego zose".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa