Umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwanyuranyije n’amategeko igihe bwakumiraga abimukira bakomoka mu bihugu 39.
Ku wa 5 Kamena 2026, uyu mucamanza wo muri Leta ya Rhode Island, John McConnell, yemeje ko urwego rwa Amerika rushinzwe ubwenegihugu n’abinjira n’abasohoka (USCIS) rwashyizeho uruhererekane rwa politiki zambura uburenganzira abanyamahanga bakomoka mu bihugu byo muri Afurika na Asia.
Iki cyemezo cyafashwe ku munsi Sena ya Amerika yemerejeho umushinga wo gutanga amafaranga yo gushyigikira gahunda ya Trump yo gukaza ingamba zo gukumira abimukira badafite ibyangombwa, ibyo bikaba byateje impaka nyinshi.
Muri Mutarama 2025, Perezida Trump yashyize umukono ku iteka avuga ko rigamije “Kurinda Leta Zunze Ubumwe za Amerika iterabwoba ry’abanyamahanga n’ibindi byahungabanya umutekano w’igihugu n’umutekano rusange.”
Perezida Trump yasobanuye ko iri tegeko ryari rigamije kurinda Abanyamerika ibitero byiterabwoba, ingengabitekerezo ndetse n’urwango bituruka mu bantu bava mu mahanga.
Muri Kamena 2025, Perezida Trump yakumiriye abakomoka mu bihugu 12 birimo Somalia, Yemen, Libya, bashaka kwinjira muri Amerika, abashinja gukoresha nabi visa kandi bakanahungabanya umutekano w’igihugu.
Mu zindi ngamba Trump yari yafashe harimo kubuza abakozi ba USCIS gusubiza ubusabe bwa bamwe mu bimukira bifuza gutura muri Amerika, ibi bikaba byavugurujwe n’umucamanza.
Uyu mucamanza yagize ati “Guhagarikwa kwa USCIS mu gutanga imyanzuro ya dosiye ntibyashingiye ku bantu bakoze ibibi, ahubwo byashingiye gusa ku mibereho y’aho bavukiye. Ijambo ryanejeje abatari bake.”
Ihuriro riharanira uburenganzira bw’abimukira rikorera muri Leta ya New York (NYIC) ryashimye cyane icyemezo cy’uyu umucamanza, rishimangira ko Trump yari yararenze ku mategeko.
Ryagize riti “Rwose uyu munsi umucamanza yemeje ibyo twari tuzi natwe ko Trump yari yararenze ku itegeko, agahohotera abimukira.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *