skol

‘Urumuri rw’Ivanjiri rwacaniwe i Save rukwira igihugu’, Paruwasi ya Save yizihije isabukuru y’imyaka 126

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, yavuze ko ari ishema rya Paruwasi ya Save yashinzwe bwa mbere mu Rwanda kuko yagabye amashami yose mu gihugu, aho urumuri rwakwiye hose ruvuye.

Ni ubutumwa yatanze kuri iki cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, ubwo iyi Paruwasi yizihizaga isabukuru y’imyaka 126 imaze ishinzwe.

Mu kwifatanya n’abakirisitu b’iyi Paruwasi, Myr Ntagungira hamwe n’abandi ba Padiri, yayoboye igitambo cya Misa anabagenera ubutumwa.

Musenyeri Ntagungira, yashimye abapadiri bera bageze i Save mu 1990 n’abandi bose bagize uruhare mu kuzana ivanjili, avuga ko ari urumuri bakongereje igihugu cyose.

Ati ”Dushimire inkomarume zageze hano muri ibyo bihe, abapadiri bera tuzi uko bitanze, abakateshiste bitanze, abakiristu n’abandi bitanze bakitabira kumva ivanjiri no kuyamamaza.’’

Yakomeje agira ati “Urumuri rw’Ivanjiri rwacaniwe i Save rukwira igihugu cyose, ntidukwiye gusigara inyuma.Turacyafite inshingano zo gukomeza kuba urumuri, ntabwo tugomba gutanga urumuri ngo tuzime.”

Musenyeri Ntagungira yakomeje yibutsa abakirisitu ba Paruwasi ya Save, ko bakwiye kuba umurinzi w’urwo rumuri kuko aribo bakiriye ubukiristu mbere y’abandi.

Ati “Ntitugomba kuba ari twe twabaye aba mbere mu bukirisitu ngo usange ari twe tugomba gusa n’abandi cyangwa kuba inyuma y’abandi.”

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Save, Padiri Cyprien Iyakaremye, yunze mu rye ashima abagize uruhare mu kuzana ivanjili mu bihe bitari byoroshye icyo gihe.

Yagize ati ”Turashimira abo Imana yakoresheje bakemera kutuzanira inkuru nziza hano i wacu i Save, badaciwe intege n’ingorane zariho muri icyo gihe, zaba iz’urugendo n’iz’ubuzima bubi. Aha turazirikana abapadiri bera, abakateshisti n’abandi.’’

Umukiristu uhagarariye abandi muri Paruwasi ya save yavuze ko bishimiye imyaka 126 ishize Paruwasi yabo ishinzwe.

Ati ”Paruwasi yacu ibaye ubukombe turifuza ko aya mateka y’ivanjiri yageze mu Rwanda bwa mbere ihereye i wacu, amaparuwasi yose yabishyira muri gahunda zayo bakajya baza kwibuka aho ubukristu bwatangiriye.’’

Ku wa 8 Gashyantare 1900 , nibwo Abamisiyoneri batatu bari basigaye mu Rwanda bakambitse i Save ari na ho baje gushinga misiyoni ya mbere yaragijwe « Umutima Mutagatifu wa Yezu ».

Aba ni Padiri Alufonsi Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Furere Anselemi. Bari bazanye na Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Hirth, mu rugendo rwe rwari rugamije kugeza Ivanjiri mu Rwanda yatangiye muri Nzeri 1899.

Ni uko Paruwasi ya mbere mu Rwanda yavutse, ari yo ya Save yujuje imyaka 126.

Nyuma yaho hakurikiyeho ishingwa rya za misiyoni Zaza (1 Ugushyingo 1900), Nyundo (25 Mata 1901), Rwaza (20 Ugushyingo 1903), Mibirizi (20 Ukuboza 1903), Kabgayi (20 Mutarama 1906), Rulindo (26 Mata 1909), Murunda (17 Gicurasi 1909) na Kansi (13 Ukuboza 1910).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa