skol

Uturere 12 twungutse ba DASSO bashya

Yanditswe: Thursday 25, Jul 2024

featured-image

Uturere 12 two hirya no hino mu gihugu twungutse abakozi bashya b’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano bamenyerewe nka DASSO.

Umuhango wo gusoza amahugurwa y’aba bakozi bashya wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, ukaba wabereye mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko amahugurwa basoje yatangiye tariki ya 7 Gicurasi 2024 batangirana abanyeshuri 350 baturutse mu turere 12 ariko, asozwa n’abagera kuri 349.

Aba ba DASSO baturutse mu turere turimo Burera, Gakenke, Gicumbi, Karongi, Kayonza, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Nyanza, Rubavu, Rusizi na Rwamagana.

Mu byumweru 12 bari bahamaze, bizemo amasomo anyuranye arimo akarasisi, gukoresha ikinyabupfura mu kazi kabo, amasomo y’ubwirinzi hakoreshejwe amaboko ari nayo abafasha kurwanya abagizi ba nabi, ubutabazi bw’ibanze, gukusanya amakuru no kuyatanga ku gihe, kwakira ababagana n’andi masomo menshi atandukanye.

Aba DASSO bashya bijeje abaturage gufatanya nabo mu iterambere, cyane ko ari zo nshingano zabo.

Niyonzima Schadrak waturutse mu Karere ka Nyamasheke ari naho azakorera, yavuze ko batojwe indangagaciro nziza zo gufasha abaturage mu kwicungira umutekano no kwiteza imbere.

Ati “Ntabwo tuje gusenya ahubwo nk’abantu bahawe amahugurwa tuje gufatikanya n’abatubanjirije mu kazi kugira ngo turusheho kunoza ndetse no guteza imbere abaturage b’igihugu cyacu.”

Ayinkamiye Antoinette uvuka mu Karere ka Rubavu, yijeje abaturage ko agiye kuzafatanya nabo mu kwiteza imbere, kurwanya ibyaha, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yavuze ko akurikije amasomo menshi yahawe azayifashisha mu kubafasha kugera ku iterambere.

Habimana Sadi wo mu Karere ka Rwamagana we yagize ati “Twahawe amasomo ahagije kandi ntabwo twayaca ku ruhande, tugiye gufatanya na bagenzi bacu dusanze mu kazi tukabunganira, tukunganirana tugateza imbere umutekano w’abaturarwanda ndetse n’ibyabo. Tuzashyira mu bikorwa gahunda za Leta, turwanye ubusinzi n’ibiyobyabwenge.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasabye aba ba-DASSO bashya gufatanya n’abandi mu kurwanya imico mibi ikigaragara hirya no hino irimo ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa n’indi itandukanye.

Ati “Twizeye ko amahugurwa yahawe abayasoje uyu munsi azakomeza kudufasha guhangana n’ibyaha ndetse n’ibisa nabyo bigenda bigaragara mu gihugu. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze twemera ko umutekano ari wo shingiro ry’iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo dushyigikire DASSO kugira ngo bahabwe amahugurwa n’ibikoresho bituma bakora kinyamwuga.”

Minisitiri Musabyimana kandi yabijeje ko bazakomeza gukorana na Polisi kugira ngo bafashwe kubona amahugurwa ya kinyamwuga, akaba yashishikarije ababyeyi gukundisha abana babo uru rwego kugira ngo barusheho kwicungira umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa