Itsinda rya Vestine na Dorcas rikora indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana ryatangaje ko ritagikomeje gukorana na MIE (Murindahabi Irene Empire), kompanyi yari imaze igihe ibafasha mu micungire y’umwuga wabo wa muzika ndetse no kubakurikirana mu bikorwa bitandukanye.
Aya makuru yashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026, binyuze mu butumwa aba bahanzi banyujije ku rubuga rwabo rwa Instagram.
Mu itangazo ryabo, Vestine na Dorcas basobanuye ko icyemezo cyo gutandukana na MIE kitafashwe mu buryo bw’impanuka cyangwa bwihuse, ahubwo ko cyaturutse ku isesengura ryimbitse ry’ahazaza h’umwuga wabo ndetse n’intego biyemeje kugeraho.
Bagize bati: “Nyuma yo kubitekerezaho bihagije no kubisesengura neza, twafashe umwanzuro wo gusoza ku mugaragaro ubufatanye twari dufitanye na MIE guhera ubu.”
Nubwo ubu bufatanye burangiye, aba bahanzi bavuze ko bakomeje gushimira no kubaha MIE kubera umusanzu wayo mu rugendo rwabo rwa muzika. Bavuze ko kuva batangira umwuga wo kuririmba, MIE yabaye hafi yabo nk’umuryango, ibafasha gutera imbere, ibayobora ndetse ibashyigikira kugeza bageze ku rwego bagezeho uyu munsi.
Vestine na Dorcas bagaragaje ko bishimira byinshi bagezeho bafatanyije na MIE, ariko bakavuga ko bageze igihe cyo gukomeza ibikorwa byabo mu bwigenge, bakurikije icyerekezo n’indangagaciro bihitiyemo.
Iri tangazo rije nyuma y’ibyabaye muri Nyakanga 2021, igihe aba bahanzi batangazaga ko amasezerano bari bafitanye na MIE yari yarangiye. Icyo gihe byakuruye impaka nyinshi ndetse hanavugwa kutumvikana hagati y’impande zombi.
Gusa nyuma y’igihe gito, Vestine na Dorcas, umubyeyi wabo ndetse na Murindahabi Irene bagiranye ibiganiro byabafashije kongera kumvikana. Nyuma y’iyo mishyikirano batangaje ko hari abantu bari baragerageje kubacamo ibice no guteza umwuka mubi hagati yabo, bituma basubukura ubufatanye bwari busanzwe.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, Vestine na Dorcas bakomeje gukorera muri MIE, basohora indirimbo nyinshi zakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, ndetse banitabira ibitaramo n’ibikorwa bitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *