Wacika urukiko rumwe, ariko tugera aho tukagufata - Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ku barya ruswa
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, aributsa Abanyarwanda ko ubutabera ari uburenganzira bwa buri muntu, bityo ko butagurwa, akabasaba kwirinda gutanga ruswa ahubwo bakavuga uwayibatse.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 9 Gashyantare 2026, ubwo yari ayoboye ibiganiro byateguwe mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.
Mukantaganzwa avuga ko ruswa ari mbi, ko idakwiye kuba ikiguzi cy’icyo umuntu yemerewe, cyane cyane mu rwego rw’ubutabera.
Yagize ati “Twamaze kubona ko ruswa itangwa kuri serivisi umuturage afitiye uburenganzira. Ruswa ni mbi, umuturage ashobora kuyitanga mu Rukiko rw’Ibanze bakayakira, akaba yagerageza mu rwisumbuye bakayakira, ariko ntabwo mpamya ko uzagera mu rw’Ubujurire icyakirwa cyangwa mu Rukiko rw’Ikirenga icyakirwa. Hari aho ugera igahagarara, hari aho ugera tukagufata”.
Yungamo ati “Icyarandura ruswa cyonyine ni ukwiyemeza kw’Abanyarwanda, bakumva ko ubutabera ari uburenganzira bwabo. Ntihazagire ubashuka, Urukiko runaka bashobora kukubwira ko nta butabera uzabona, hano dushobora kuguha Urukiko rukava n’ahandi rukaza rukakuburanisha, inteko uko twayikora kose yaza urwo rubanza rwawe ikaruburanisha”.
Akomeza agira ati “Ruswa ibyara akarengane, wowe urayitanga ukabona ibyo ushaka, ariko uwo mwaburanaga yarenganyijwe, igihe bizagaragarira ko hari harimo akarengane cya cyemezo cyafashwe kizahindurwa. Ruswa rero kugira ngo icike ni ukwiyemeza nk’Abanyarwanda, tugakurikira politiki y’Igihugu cyacu, murabizi ko ruswa itihanganirwa, no mu bucamanza rero ntiyihanganirwa, ntishyigikiwe, Abanyarwanda rero bamenye ko ubutabera ari uburenganzira bwabo”.
Mukantaganzwa akomeza avuga ko Umunyarwanda agomba guhabwa agaciro kuko na we ari umunyagaciro, ngo ikaba ari yo mpamvu agomba guhabwa serivisi nziza, kuko iyo adahawe serivisi nziza, agasiragizwa, biri mu bituma ashobora gutekereza gutanga ruswa.
Mu kugaragaza ko ruswa itihanganirwa mu nkiko, Mukantaganzwa yavuze ko abakozi bo mu rwego rw’ubucamanza bamaze guhanirwa ruswa babaye 13 mu mwaka wa 2024-2025, naho mu myaka 20 ishize, ni ukuvuga kuva mu 2005 kugeza mu 2025, abakozi 57 barirukanwe kubera ruswa, aha ngo haba harimo abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abandi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Serivisi mbi ni icyuho cya ruswa, tanga amakuru dufatanye kuyikumira”.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *