skol
fortebet

Yampano yaburanye mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 23, Jun 2026

Yampano yaburanye mu bujurire ku ifungwa n'ifungurwa

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Uworizagwira Florien, uzwi cyane nka Yampano, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, asaba ko yakurikiranwa adafunzwe aho gukomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Iri buranisha ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Kamena 2026, rikaba ryari rikurikiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30. Yampano yajuririye icyo cyemezo, avuga ko kitubahirije neza zimwe mu ngingo z’ingenzi z’urubanza rwe.

Mu mpamvu z’ubujurire bwe, Yampano yavuze ko urukiko rwamuburanishije bwa mbere rutahaye agaciro imbabazi yari yahawe n’umugore we ku byaha akurikiranyweho birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no kwangiza ikintu cy’undi. Nanone yagaragaje ko ku birebana n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yari yaratangiye urugendo rwo kubireka ku bushake, ndetse yarigendeye kwa muganga kugira ngo atangire gufashwa kubivamo.

Umunyamategeko wa Yampano yasobanuye ko batemeranya n’imyanzuro y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, by’umwihariko ku kuba rwarasanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bitatu, kandi hari bimwe muri byo uwo bireba yari yaramubabariye. Yibukije ko umugore wa Yampano yamuhaye imbabazi ku byaha byo gukomeretsa no kwangiza ibintu, kandi ko no ku bijyanye n’ibiyobyabwenge hari icyemezo cya muganga cyerekana ko Yampano yari amaze gutangira gahunda yo kuvurwa no kubireka.

Uwo munyamategeko yasabye urukiko ko rwakwemerera umukiliya we gukurikiranwa ari hanze, ariko agashyirirwaho amabwiriza cyangwa ibisabwa byose byatuma akomeza gukurikiranwa no kwivuza uko bikwiye. Yongeyeho ko kuba Yampano yarafashe icyemezo cyo kujya kwa muganga ku bushake ari ikimenyetso cyiza, kuko hari benshi bakoresha ibiyobyabwenge babihisha aho gushaka ubufasha.

Yanagaragaje ko Yampano ari ubwa mbere ageze imbere y’ubutabera akurikiranyweho ibyaha, bityo ko ibyo byafatwa nk’impamvu yoroshya uburemere bw’ifungwa rye by’agateganyo.

Mu ijambo rye bwite imbere y’urukiko, Yampano yavuze ko ibibazo byabaye hagati ye n’umugore we biyemeje kubikemura mu mahoro no kongera kubaka urugo rushingiye ku rukundo n’ubwumvikane. Yavuze kandi ko iminsi amaze muri gereza yamwigishije byinshi, asaba urukiko kumuha amahirwe yo gukurikiranwa ari hanze.

Yagize ati, iminsi amaze afunzwe yamusigiye amasomo menshi, kandi asaba imbabazi anatakamba kugira ngo arekurwe. Yanemereye urukiko ko ibyo rwamutegeka byose azabyubahiriza.

Ku birebana n’ibiyobyabwenge, Yampano yavuze ko kuba yaragiye kwa muganga ku bushake bigaragaza ko yari yaramaze gufata icyemezo cyo kubireka, bityo ko aramutse afunguwe yakomeza gahunda yo gukira aho gusubira mu byo yari yarahagaritse.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwagaragaje ko nubwo umugore wa Yampano yamuhaye imbabazi kuri bimwe mu byaha, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwabanje kubisuzuma rusanga bidakuraho ko ibyaha bishobora kuba byararangiye bikorwa. Ubushinjacyaha bwavuze ko imbabazi zitavanaho uburemere bw’ibyabaye cyangwa ngo zihagarike byanze bikunze ikurikiranacyaha ku byaha nk’ibyo gukubita no gukomeretsa cyangwa kwangiza ikintu cy’undi.

Ubushinjacyaha bwanibukije urukiko ko amategeko ateganya ibyaha bimwe na bimwe bishobora guhagarara iyo umwe mu bashakanye ababariye undi, ariko ko ibyo Yampano akurikiranyweho bitarimo ibyo byaha bihita bihagarara kubera imbabazi. Bwavuze ko kuba umugore we yaramubabariye ari intambwe nziza mu rwego rw’umuryango, ariko ko ubutabera bwo bugomba gukomeza gukora akazi kabwo.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko gukomeza gukurikiranwa afunzwe ari bwo buryo buboneye bwo kwirinda ko yakongera gukora ibyaha, cyane cyane icyo gukoresha ibiyobyabwenge. Bwasabye urukiko kutavanaho icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyamufunze by’agateganyo.

Muri uru rubanza, Yampano yanavuze ko afite abantu batatu biteguye kumubera abishingizi. Icyakora Ubushinjacyaha bwahise bugaragaza ko icyo kibazo cy’abishingizi kitigeze kiburanwaho mu rukiko rwabanje. Yampano yasubije ko yari yarabivuze, ariko ntibisuzumwe kuko atari azi ko abo bishingizi bagombaga kuba bahari mu cyumba cy’iburanisha.

Perezida w’Inteko iburanisha yahise asaba Yampano n’umwunganizi we gushyira imyirondoro y’abo bishingizi muri sisiteme y’ikoranabuhanga ikoreshwa n’inkiko, kugira ngo na yo izasuzumwe.

Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri ubu bujurire giteganyijwe gusomwa ku wa 26 Kamena 2026 saa cyenda z’umugoroba.

SRC: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa