skol
fortebet

Yatawe muri yombi kubera kwanga guhaguruka mu mwanya w’abafite ubumuga

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Monday 09, Dec 2024

Yatawe muri yombi kubera kwanga guhaguruka mu mwanya w'abafite ubumuga

Sponsored Ad

skol

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umufana wa Rayon Sports wagaragaye ku mukino wayihuje na APR FC yambitswe amapingu, yaziraga kwanga guhaguruka mu myanya y’abafite ubumuga muri Stade Amahoro.

Ni amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, nyuma yo kubazwa n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga icyo uyu mufana yazize.

Polisi yavuze ko “Uyu yafashwe nyuma yuko yicaye mu mwanya wahariwe abantu bafite ubumuga muri Stade Amahoro, agirwa inama yo kuwuhagurukamo aranga. Tuboneyeho kwibutsa abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira. Murakoze.”

Uyu mukino wahuje APR FC na Rayon Sports wabaye ku wa Gatandatu. Warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa