skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ko ibyabaye mu Rwanda byagize ingaruka ku rusore ry’ ibinyabuzima

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umuyobozi wa Afurika ubwo Perezida Kagame kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2018 ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y’ iminsi 3 yiga ku bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yavuze ko n’urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda rwagizweho ingaruka.

Sponsored Ad

Yabivugiye mu kiganiro yagejeje kubitabiriye inama ya ALU School of Wildlife Conservation yita ku kurengera ibinyabuzima irimo kubera mu Rwanda.

Yagize ati “Nk’abaturage ubwabo, urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda rwahuye n’ingaruka z’ibyabaye mu gihugu ari ibyatewe n’abantu ubwabo n’ibindi. Kurinda urusobe rw’ibinyabuzima ni imwe mu ngingo twibanzeho muri gahunda ya Leta muri iyi myaka 25 ishije”.

Yakomeje agira ati “Kuba iyi nama irimo kubera mu Rwanda birahamya ko Abanyarwanda bakomeje gukora cyane bumva ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari ingingo y’ibanze mu cyerekezo dufite cy’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza.”

Yavuze ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari ibya buri wese. Cyane cyane mu bihugu nk’u Rwanda aho abaturage benshi ari abahinzi ndetse Ubukerarugendo bukaba bwinjiriza igihugu amadovize menshi.

Umukuru w’ igihugu yavuze urusobe rw’ ibinyabuzima rutagira umupaka yagize ati “Nubwo dukomeje gukora cyane duharanira ukwishyira ukizana ku bantu n’ibyabo muri Afurika, urusobe rw’ibinyabuzima ku Mugabane wacu ntirugira umupaka. Kugira ngo turubungabunge neza, ni ngombwa ko habaho ubufatanye bw’ibihugu mu turere”.

Perezida Kagame yavuze ko kuba harashyizwe isoko rusange rya Afurika ari amahirwe ku kubunganunga ibidukikije.

Yagize ati “Ishyirwaho ry’Isoko Rimwe ku Mugabane wa Afurika ni amahirwe yo kongera ubu bufatanye, ndetse no kongera uruhare rw’abayobozi ba Afurika mu rugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku Isi”.

Yongeyeho ati “Tugomba gufata iya mbere mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku Mugabane wa Afurika. Abaturage bacu biteguye gusangira inyungu zituruka mu kubungabunga urwo rusobe kandi nabyo biri mu nshingano zacu”.

ALU School of Wildlife Conservation ni kaminuza ifasha abanyafurika by’ umwihariko abayobozi gusobanukirwa akamaro ko kwita ku rusobe rw’ ibyabuzima.

Ibitekerezo

  • Urusobe rw’ibinyabuzima rukwiye kwitabwaho kuko nabyo biri mu nkinki zigize ubukerarugendo bwo mu Rwanda nk’urwego rutwinjiriza amadovise. Buri wese rero akwiye kubigera ibye kugira ngo hasibwe icyuho gikabijwe byasigiwe n’amateka mabi yaranze u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa