skol
fortebet

Abadepite batangiye gusuzuma impinduka zakorwa ku itegeko rigena uburyo bw’isoresha

Yanditswe: Wednesday 11, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe w’Abadepite binyuze muri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, irimo gusuzuma umushinga w’itegeko rihindura itegeko no 026/2019 ryo kuwa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha.
Aba badepite baganiriye n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ndetse na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku nzira zakoreshwa kugirango hashyirweho itegeko ryerekeye imisoro.
Ibi bije nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida Kagame asabye ko harebwa uburyo mu misoro hashyirwamo inyorosho kuko ari ikibazo yabwiwe n’abaturage ko (...)

Sponsored Ad

Umutwe w’Abadepite binyuze muri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, irimo gusuzuma umushinga w’itegeko rihindura itegeko no 026/2019 ryo kuwa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha.

Aba badepite baganiriye n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ndetse na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku nzira zakoreshwa kugirango hashyirweho itegeko ryerekeye imisoro.

Ibi bije nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida Kagame asabye ko harebwa uburyo mu misoro hashyirwamo inyorosho kuko ari ikibazo yabwiwe n’abaturage ko kibabangamiye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe yavuze ko hagamijwe kurihuza n’andi mategeko n’amasezerano mpuzamahanga ndetse no gufasha abasora kubahiriza inshingano zabo zo gutanga umusoro.

Iri tegeko rigena uburyo bwo gutanga umusoro,rimaze igihe rishegesha Abanyarwanda kuko benshi bavuga ko yabaye myinshi ku buryo hari abahisemo guhagarika ubucuruzi.

Ku gicamunsi cyo kuwa Mbere,tariki ya 9 Mutarama 2023,Perezida Kagame yasabye inzego zibishinzwe kugabanya imisoro kuri rubanda,kuko kwaka myinshi ataribyo bituma iboneka.

Yagize ati "Imisoro ifite uko idindiza ishoramari mu bikorera,sinzi impamvu bitasuzumwa abantu bakareba imisoro impamvu yayo....uburyo bw’inyoroshyo kuko n’imisoro ntigabanuka ahubwo iyo babyize neza iriyongera.Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro aribyo biguha imisoro myinshi."


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa