Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside i Musanze bongeye gukeburwa
Yanditswe: Friday 14, Apr 2023

Ubwo hasozwa icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hongeye kuburirwa no gukebura abagihembera ingengabitekerezo ya jenoside, bibutswa ko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda itazihanganira bene abo bantu bagisaritswe n’iyo ngengabitekerezo.
Ubwo hasozwa icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hongeye kuburirwa no gukebura abagihembera ingengabitekerezo ya jenoside, bibutswa ko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda itazihanganira bene abo bantu bagisaritswe n’iyo ngengabitekerezo.
Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Busogo ruruhukiyemo imibiri isaga 400 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gufata umunota wo kubibuka, ibiganiro byakomereje muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, CAVM, aho byabimburiwe n’ikiganiro cy’amateka yaranze u Rwanda cyatanzwe na Hon. Bajeni Mpumuro wavuze uko abanyarwanda babanaga mu mahoro, batishishanya, bahana inka n’abageni mbese basenyera umugozi umwe nk’abanyarwanda ariko ubwo bumwe bukaza gusenywa n’abakoloni ubwo bari bamaze kugera mu Rwanda.
Uwatanze ubuhamya bw’uko yarokotse nyuma y’inzira y’umusaraba yanyuzemo kuva muri 1990 , Nyirabaganizi Beliya, ariko akaza kwicirwa umugabo we, yavuze ko ibyababayeho (guhiga, gutoteza no kwica Abatutsi) byose babiruhuwe n’ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside. Aha ni naho yahereye asaba ko abishwe mbere ya 1994 bashyinguye mu buryo butabahesheje agaciro, yasabye ko nabo bashyingurwa neza aho bazajya baza kubibukira, atari ukugira ngo bavugane nabo ahubwo babahe icyubahiro kibakwiye.
Yagize ati: "Gutotezwa no guhigwa kw’Abatutsi byatangiye muri 60 [1960] ubwo hatwikirwaga Abatutsi bo mu Rwankeri ndetse n’abagabo benshi bakajyanwa gufungirwa mu cyari Komini Mukingo noneho ahagana mu 1973, hatwikirwa abatutsi bo mu Kinigi. Gusa, ubwo twatotezwaga, hari abishwe ariko bamwe ntitwamenye aho babashyize, ari nayo mpamvu dusaba abazi aho babasize ko bahavuga, bityo nabo bagashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *