"Abakorera igihugu iyo bashatse ko imirimo yoroha iroroha"-Perezida Kagame
Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2022
Perezida Kagame yakiriye indahiro za Dr Nsanzimana Sabin, Minisitiri w’Ubuzima na Dr Butera Yvan, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.
Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 30 Ugushyingo,mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko niho habereye uyu muhango wo kwakira indahiro z’aba bayobozi bashya muri Guverinoma.
Perezida Kagame yabanje gushimira aba bayobozi ndetse abizeza ubufatanye.Ati "Ntabwo Nshidikanya ubushake bwabo, ubushobozi,n’ibindi bijyanye no gukorera igihugu,n’abanyarwanda uko (…)
Perezida Kagame yakiriye indahiro za Dr Nsanzimana Sabin, Minisitiri w’Ubuzima na Dr Butera Yvan, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.
Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 30 Ugushyingo,mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko niho habereye uyu muhango wo kwakira indahiro z’aba bayobozi bashya muri Guverinoma.
Perezida Kagame yabanje gushimira aba bayobozi ndetse abizeza ubufatanye.Ati "Ntabwo Nshidikanya ubushake bwabo, ubushobozi,n’ibindi bijyanye no gukorera igihugu,n’abanyarwanda uko bikwiye.
Ndagira ngo mbasezeranye ko abakorera igihugu iyo bashatse ko imirimo yoroha iroroha.Iyo bashatse ko iremera biremera bikabyara ibibazo.
Biremera iyo bitekerezaho kurusha uko batekereza imirimo y’igihugu cyangwa aho bakwiriye bakorana nabo,bakorera kugira ngo twese ibintu bigende neza dutere imbere.
Ariko ndabasezeranya ko Ubufatanye buhari igihe bazaba biteguye gufatanya nabo basanze n’abandi,n’abazaza bizagenda neza."
Perezida Kagame yavuze ko aba bagiye muri Minisiteri ikomeye bagomba gukora neza inshingano bashinzwe.
Ati "Aba ku buryo bw’umwihariko barahiye uyu munsi, bagiye muri Minisiteri y’Ubuzima, minisiteri ifite uruhare rukomeye mu buzima bw’abantu ariko noneho no mu majyambere y’igihugu, iyo ubuzima bw’abantu bumeze neza, bashobora gukora ibyo bashinzwe bityo igihugu kigatera imbere.
Ibi turabizi duhereye ku bintu byinshi by’amateka n’ibyo tugenda duhura nabyo, ibyorezo bitandukanye harimo ndetse n’icyo tukirimo n’ubu ngubu kijyanye na Covid-19.
"Ntabwo ari ibyo byonyine hari ibindi byinshi. Ndibwira ko aba bamaze kurahira bazadukorera imirimo uko bikwiriye tugakorana nabo natwe dukora iyacu, tugahangana n’ibyo bibazo."
Perezida Kagame yifurije imirimo myiza aba bayobozi bashya muri Guverinoma.
Minisitiri w’Ubuzima,Dr Sabin Nsanzimana yayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ndetse yari amaze amezi umunani ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.
Afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.
Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.
Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ku rundi ruhande,Dr Yvan Butera ni we muto mu myaka mu bagize Guverinoma kuko afite imyaka 32.
Yize ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda guhera mu 2009 kugera mu 2014, arangiza afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no kubaga.
Yahise akomereza i Butaro muri Kaminuza ya UGHE yiga imyaka ibiri, abona Masters mu 2017. Amaze ukwezi kumwe abonye PhD yakuye muri Kaminuza ya Liège, aho yazobereye mu bijyanye n’utunyangingo tw’umubiri wa muntu.
Dr Butera yakoze mu bitaro bya Butaro nk’uwimenyereza umwuga, aho yamaze umwaka umwe guhera muri Nzeri 2014 kugera muri Nzeri 2015 ndetse hagati ya Nzeri 2015 na Ukuboza 2021, yakoraga mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Guhera muri Nyakanga 2021 kugera ahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije mu Rwego rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *