skol
fortebet

Abanyamusanze baraye ijoro bajya aho Perezida Kagame yiyamamariza

Yanditswe: Saturday 22, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Saa saba, i Musanze batangiye urugendo berekeza Busogo aho umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Kagame aributangirire gahunda ye yo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu.

Sponsored Ad

Ijoro ntiryakanze abanyamusanze benshi kuko bamwe bakoze urugendo rw’ibirometero bisaga 10 berekeza i Busogo aho Perezida Kagame yiyamamariza bwa mbere kugira ngo yongere kuyobora u Rwanda.

Kuri bamwe, ngo ntibigeze baryama kuko iyi tariki bari bamaze igihe kinini bayitegereje, ngo bakire umukandida Paul Kagame wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Bamwe muri aba baturage babwiye Mama Urwagasabo yari i Musanze bati: "Nazindutse ngiye gushyigikira umubyeyi wacu Paul Kagame."

Undi ati: "Ibikorwa bye byaramutoye muri rusange."

Bafite ibyapa byinshi ndetse na moarali idasanzwe,abanyamusanze baraye babyina bishimira kwakira bwa mbere Perezida Kagame mu rugendo rushya rwo kwiyamamaza.

Ibikorwa byo kwiyamamaza biratangira kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena. FPR ifatanyije n’andi mashyaka agera kuri atanu, baramamaza umukandida Paul Kagame wiyamamariza manda ya kane nka perezida wa repubulika.

Kuri uwo mwanya kandi Frank Habineza aramamazwa n’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, ni inshuro ya kabiri yiyamamaje kuri uyu mwanya, ubushize hari mu 2017.

Philippe Mpayimana we aziyamamaza nk’umukandida wigenga, nawe ni inshuro ya kabiri yiyamamaje.

Mu matora ya perezida aheruka mu 2017, Paul Kagame yatsinze ku majwi 98%, Mpayimana agira 0.73% naho Frank Habineza agira 0.47%.

Uretse amatora ya perezida, hateganyijwe n’amatora y’abadepite, buri shyaka ryose riziyamamaza ukwaryo rishakisha amajwi abo ryashyize ku rutonde rwaryo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa