skol
fortebet

Abanyapolitiki bakuru bavuye mu kazi bambuwe bimwe mu byo bagenerwaga

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2016, Sena y’u Rwanda yashyigikiye ivugururwa mu byagenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu, mu gihe bavuye mu kazi nta busembwa.
Abasenateri 24 bitabiriye Inteko rusange ya Sena mu gihembwe kidasanzwe kuri uyu wa Mbere, batoye Umushinga w’Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga No 05/2012/OL ryo ku wa 03/09/2012.
Uyu mushinga wazanywe mu Nteko Ishinga Amategeko na Guverinoma, Umutwe w’Abadepite ukawutora mu Gushyingo 2016, Minisitiri (...)

Sponsored Ad

kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2016, Sena y’u Rwanda yashyigikiye ivugururwa mu byagenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu, mu gihe bavuye mu kazi nta busembwa.

Abasenateri 24 bitabiriye Inteko rusange ya Sena mu gihembwe kidasanzwe kuri uyu wa Mbere, batoye Umushinga w’Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga No 05/2012/OL ryo ku wa 03/09/2012.

Uyu mushinga wazanywe mu Nteko Ishinga Amategeko na Guverinoma, Umutwe w’Abadepite ukawutora mu Gushyingo 2016, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye yasobanuriye impamvu yayo Sena y’u Rwanda.

Abasenateri bahise batora ishingiro ryawo, baranawutora utiriwe ubanza kunyura muri komisiyo.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo aganira n’itangazamakuru yashimangiye ko uyu mushinga w’Itegeko Ngenga uzanye impinduka zishingiye mu kudasesagura umutungo w’igihugu.

Avuga ku mpinduka ziwurimo Uwizeye yagaragaje ko icyo rihinduye cyane, hari abanyapolitiki bo mu cyiciro cya kabiri, icya gatatu n’icya kane hari ibyo bagenerwaga igihe runaka, byagabanuwe, bimwe byo bikurwaho burundu.

Yagize ati “Ku banyapolitiki bo mu cyiciro cya kabiri cyari umwaka, ubu twabigabanuye tubigira ku mezi atandatu; hari n’ibindi bagenerwaga nk’amafaranga abafasha mu itumanaho mu by’akazi, amafaranga abafasha mu kwakira abashyitsi b’akazi ndetse na serivise z’umutekano, ku banyapolitiki bo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane ibyo ng’ibyo twabikuyeho.”

Asobanura ko basanze bitumvikana ko bakomeza kubihabwa mu gihe icyo babiherwaga cyamaze kuvaho.

Uretse ibyo, Uwizeye yakomeje asobanura ko hanavuyeho uburyo leta yageneraga amafaranga umunyapolitiki wabonye akazi ahandi, mu gihe umushahara ahembwa uri munsi y’ayo yahembwaga.

Yagize ati “ Twumvaga rero atari uburyo bwiza bwo gukoresha neza umutumgo wa leta. Tukumva abonye akazi ahandi yakomerezanya n’aho agiye, ibyo yahabwaha bigahagarara”.

Ku byerekeye Umusenateri wifuzaga kumenya impamvu bamwe bazagumana uburinzi nk’uko bari babusanganywe bari mu kazi, Minisitiri yasobanuye uburinzi bwagumishijweho mu kurinda isura y’igihugu, kuko umutekano w’ubusugire bw’igihugu utandukanye n’umutekano rusange w’abaturage.

Minisitiri Uwizeye avuga ko ibi bizashyirwa mu bikorwa iri tegeko ngenga nirimara gutangazwa mu Igazeti ya Leta. Avuga ko bitinze bitarenza ukwezi mu gihe abagomba gusinyaho babonekeye igihe.

Izindi mpinduka ni uko hashingiwe ku mpamvu zatumye Umuyobozi Mukuru avanwa mu mirimo, ashobora kudahabwa ibigenerwa abayobozi bakuru bavuye mu mirimo, byemejwe n’urwego rubifitiye ububasha.

Icyo gihe, bikaba iyo impamvu yatumye akurwa mu mwanya ituma akurikiranwa mu nkiko. Muri icyo gihe anari mu rukiko akomeza kubarirwa umushahara n’ibindi yagenerwaga akabibikirwa, akazabihabwa mu gihe abaye umwere.

Abanyapolitiki bakuru b’Igihugu bari mu byiciro bine: Icya mbere kirimo Perezida wa Repubulika; icya kabiri kigizwe n’abanyapolitiki bakuru b’Igihugu barimo Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Minisitiri w’Intebe; icyiciro cya gatatu kikabamo abaminisitiri, aba Visi Perezida ba Sena, aba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite, abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika, bibaye ngombwa , na ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali;

Naho icyiciro cya kane kigizwe n’abanyapolitiki bakuru b’Igihugu barimo abasenateri n’abadepite.

Ikindi, ibihabwa abo mu cyiciro cya kabiri ni na byo bihabwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iyo bavuye mu mirimo.

Mu itegeko ngenga no 05/2012/OL ryo ku wa 03/09/2012, mu ngingo yaryo ya 19, yavugwagamo ko mu bigenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uri mu cyiciro cya kabiri iyo acyuye igihe, atavanyweho icyizere nta n’icyaha cyerekeye imirimo yari ashinzwe kimuhama, akomeza guhabwa mu gihe cy’amezi cumi n’abiri (12) umushahara n’ibindi yari asanzwe ahabwa buri kwezi.

Naho iyo yahawe undi murimo na leta kandi akiri mu mwanya we wa politiki cyangwa nyuma y’iyo mirimo, akabona umushahara n’ibindi agenerwa biri munsi y’ibyo yahabwaga, Leta imwongerera ikinyuranyo.

Mu ngingo 20, yo ikavuga ko mu gihe umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uri mu cyiciro cya gatatu cyangwa icya kane avuye mu mirimo ye, atavanyweho icyizere cyangwa adahamwe n’icyaha cyerekeranye n’imirimo ashinzwe, akomeza guhabwa umushahara n’ibindi yari asanzwe ahabwa buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu (6).

Iyo yahawe undi murimo na Leta kandi akiri mu mwanya we wa politiki cyangwa nyuma y’iyo mirimo, yabona umushahara n’ibindi agenerwa biri munsi y’ibyo yahabwaga, leta imwongerera ikinyuranyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa