Abanyarwanda 5 bari bafungiwe muri Uganda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba
Yanditswe: Friday 12, Mar 2021
Abandi banyarwanda batanu bari bamaze igihe bafungiye muri Uganda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare.
Mu bahagejejwe harimo batatu bari bafungiwe muri CMI ndetse n’abana babiri b’abanyeshuri barimo umuhungu w’imyaka 18 wigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye ndetse na mushiki we w’imyaka 16 wigaga mu mwaka wa kabiri bose bari bafunzwe bitwa ba maneko b’u Rwanda.
Kuwa 02 Werurwe 2021,nabwo Leta y’u Rwanda yakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe bafungiwe muri gereza za Uganda aho bakorerwaga ibikorwa by’iyicarubozo n’itotezwa, bashinjwa kuba intasi muri icyo gihugu.
Ahagana saa Mbili z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Werurwe 2021, ni bwo inzego zishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uganda zajugunye aba Banyarwanda ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Abarekuwe ni Michael Matabaro, Tresor Hirwa, David Rukundo, Patrick Rugema na Muhammed Ndaheranwa.
Uko ari batanu barekuwe nyuma y’igihe bari bamaze bafungiye muri Uganda, aho bafunzwe, banatotezwa n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda.
Matabaro w’imyaka 58 avuka kuri Uwimana John na Mukaruzajye Elizabeth, yari atuye mu Karere ka Kayonza. Yagiye muri Uganda mu 2016, anyuze mu nziza zemewe agana mu gace ka Kyenkwanzi aho yakoreraga imirimo isanzwe.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 24 Mutarama 2021; ajyanwa gufungirwa muri kasho z’Urwego rw’Ubutasi mu gisikare cya Uganda, CMI, ashinjwa kuba umuyoboke wa ADEPR.
Mugenzi we Hirwa w’imyaka 30 uvuka mu Karere ka Gasabo, yageze muri Uganda mu 2017. Yinjiye muri iki gihugu anyuze ku Mupaka wa Cyanika, yakoraga ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto. Ku wa 22 Nzeri 2020 ni bwo yafashwe n’abakozi ba CMI, ashinjwa kuba muri Uganda binyuranye n’amategeko.
Undi Munyarwanda wirukanwe muri Uganda ni Rukundo David w’imyaka 25, akaba akomoka mu Karere ka Nyagatare. Yagiye muri Kenya anyuze muri Uganda muri Mutarama 2020, yafatiwe hafi y’Umupaka wa Busia ku wa 19 Mutarama 2021 agerageza gusubira muri Uganda.
Inzego z’umutekano muri Uganda zamufashe zamusabye amafaranga ngo zimurekure, arinangira bituma afungwa iminsi itanu, mbere yo koherezwa ku ishami rya CMI Mbuya. Yashinjwe ibyaha bibiri birimo kuba intasi no kwinjira muri Uganda binyuranye n’amategeko.
Uganda kandi yirukanye ku butaka bwayo Patrick Rugema w’imyaka 22, uvuka mu Karere ka Muhanga. Mu Ukuboza 2019 ni bwo yagiye muri Kenya anyuze muri Tanzania; yari agiye gusura umuvandimwe we, aza gufatirwa muri Uganda muri Nzeri 2020.
Yageretsweho icyaha cyo kuba maneko y’u Rwanda, anahabwa gufungwa iminsi itanu. Mu gihe yiteguraga gutaha mu Rwanda, yongeye gufatwa ajyanwa gufungirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbarara (Makenke). Iki cyaha cyanatumye yoherezwa muri CMI.
Undi Munyarwanda wagizweho ingaruka no gufungirwa muri Uganda ni Muhammed Mudaheranwa; uyu w’imyaka 25 yagiye muri Uganda mu 2018, avuye muri RDC aho yakoresheje umupaka wa Bunagana. Yatawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2020, afungirwa muri kasho ya CMI i Mbuya, icyo gihe yashinjwaga kuba maneko.
Aba Banyarwanda bakigera mu Rwanda, babanje gusuzumwa COVID-19 ndetse ibizubizo byabo byerekanye ko ari bazima.
Boherejwe mu Rwanda nyuma y’uko ku wa 3 Gashyantare 2021, abandi Banyarwanda batandatu barekuwe n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’itoteza zabakoreye ku buryo harimo n’umwe utarabashaga kugenda, wahageze agahita ajyanwa mu bitaro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *