skol
fortebet

"Abanyarwanda babonye ubuyobozi bari bakwiye"-Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 04, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite ari ubwo rwari rukwiriye ndetse ibyo rugeraho byose bigenwa no guhuza imbaraga kw’abarutuye.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC muri Amerika aho yagarutse ku iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ahari u Rwanda rwabonye ubuyobozi rwari rukwiriye. Kandi ndavuga ibi kugira ngo mbibutse mwese ko nta kintu cyakorwa kubera umuntu umwe cyangwa umuyobozi umwe, ahubwo ibintu bishoboka kubera guhuza imbaraga.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafatanyije bakoze ibintu bidasanzwe ari na yo mpamvu bakwiriye kujya mu cyerekezo gikwiye.

Yavuze ko urugendo Abanyarwanda baciyemo rwari rurerure ariko barugenze neza ndetse ko bagomba gukora cyane

Yagize ati “Urugendo rwacu rwari rurerure, rukomeye ariko ni bwo bwiza bwarwo. Ariko turi aho turi, muri ibyo bikomeye twarihanganye, twararokotse, dushaka gukora byinshi bishoboka kugira ngo tube abantu beza, tube aho dushaka kuba.”

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bagomba guhora biteguye kugira ngo amahano yagwiriye u Rwanda mu 1994 atazongera kubaho ukundi.

Ati "Ibi nibyo twavuze kuva mu ntangiriro, imyaka 30 nyuma y’amakuba yagwiriye igihugu cyacu, ariko twarizeye, twashakaga kubaho ubuzima bwacu nubwo benshi babuze ubwabo, turiyemeza, murabizi hari ukuntu abantu bajya bavuga ngo umurabyo ntujya urabya ahantu hamwe inshuro ebyiri.

Wenda nibyo ariko kuri njye ndashaka kuba ku ruhande rwiza, nahitamo ko ngomba kwitegura mu gihe u Rwanda rwakubiswe rimwe n’umurabyo mu 1994, rutazongera gukubitwa n’umurabyo ukundi. Ndashaka ko tutagira ibyo dusuzugura, ahubwo tujye tureba ko tutazongera gukubitwa bwa kabiri.”

Yakomeje gushimangira ibyiza byo gukorera hamwe ati "Iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine,iyo ushaka kugera kure ujyana n’abandi.Ndashaka ko tujyana,tukagera kure kandi tukihuta.Byashoboka mu gihe kimwe."

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye gutakaza amasomo ’twigiye mu mahano yatubayeho’.

Yavuze ko isomo rya mbere aruko hari igihe ukeneye ubufasha ugasigara uri wenyine bityo bakwiye kwigira.

Yavuze ko Intego ya Rwanda Day ari ugutuma umunyarwanda wese aho ari hose yisanga ku gihugu cye.Ati "aho waba uri hose u Rwanda ntirwakureka."

Yahaye umukoro abakiri bato ati:"Abato bari hano b’igihugu cyacu, turashaka kubishingikirizaho, tukumva ko mwarezwe mu buryo buzagira umumaro kandi mugashyira u Rwanda aho rugomba kuba. Ni inshingano zanyu, ayo ni amahitamo mugomba gukora kandi ntabwo nzi impamvu mutahitamo neza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa