skol
Kigali

Abatwara moto n’abagenzi bose bagomba kuba barikingije [Amabwiriza mashya]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 January 2022

Mu mabwiriza mashya Guverinoma y’u Rwanda yatangaje,kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, mu gukomeza guhangana na Covid-19, abagenzi bo kuri moto n’amagare hamwe n’ababatwaye,bose bagomba kuba barikingije Covid-19, abatazabyubahiriza bakazafatirwa ibihano.

Muri aya mabwiriza kandi, imodoka rusange zitwara abagenzi barasabwa gutwara gusa abagenzi bikingije COVID-19, abatazabyubahiriza bakazafatirwa ibihano.

Guverinoma yatangaje kandi ko amashuri azafungura hakurikijwe ingengabihe isanzweho.Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangazwa na Minisiteri y’Uburezi.”

Abagenzi binjira mu gihugu bazakomeza gusabwa kuba bataranduye Covid-19 bigaragazwa n’icyemezo cy’uko bipimishije hakoreshejwe PCR kandi bagashyirwa mu kato k’iminsi itatu bakigera ku mupaka.

Inzego za leta zo zizakomeza gukoresha 15% by’abakozi ubusanzwe bakorera mu biro hanyuma abandi bakorere mu ngo. Ni mu gihe ku bikorera bo, umubare w’abemerewe gukorera mu biro ari 30% by’abakozi n’ubusanzwe bahakorera.

Abikorera bategetswe “gukora ku buryo abakozi bose baba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye”. Rivuga kandi ko Minisiteri y’Ubuzima ishobora gufunga by’agateganyo inyubako zaba iza leta cyangwa iz’abikorera mu gihe bigaragaye ko habonetse umubare munini w’abanduye Covid-19”.

Abemerewe kujya mu nsengero mu Mujyi wa Kigali ntibagomba kurenga 30% by’ubushobozi bwazo mu gihe mu bindi bice ari 50%. Hose bagomba kuba barikingije Covid-19.

Naho mu bukwe, kwiyakira birabujijwe. Gusaba no gukwa cyangwa se gusezerana imbere y’ubuyobozi no mu nsengero hemewe abantu batarenze 40 kandi nabwo bikaba byabanje kumenyeshwa ubuyobozi.

Muri restaurant, abakiliya bikingije Covid-19 ni bo bemewe gusa na ho mu tubari gufunga kwatwo ni saa mbili.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhungu wa Perezida Museveni ategerejwe i Kigali

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikomeje kwemeza amakuru ko Lt Gen Muhoozi...
22 January 2022 0

"Inama n’intumwa zoherezwa nta bisubizo bifatika zitanga ku ruhande rwa...

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko yaba inama...
18 January 2022 0

Umubonano w’intumwa z’u Burundi na Perezida Kagame usobanuye iki?

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda,Alain Mukuralinda yatangaje ko u...
12 January 2022 0

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida Ndayishimiye w’u...

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa...
10 January 2022 0

Abatwara moto n’abagenzi bose bagomba kuba barikingije [Amabwiriza...

Mu mabwiriza mashya Guverinoma y’u Rwanda yatangaje,kuri uyu wa Gatanu...
7 January 2022 0

U Rwanda rwavuze ku kibazo cy’Abanyarwanda 8 bari bagiye kwirukanwa na...

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abanyarwanda 8...
7 January 2022 0