skol
fortebet

Afurika y’Epfo ntiyabwiye u Rwanda icyatumye ihamagaza Ambasaderi wayo

author-image

Yanditswe na: Nsanzimana Ernest
Kuwa: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Ambasaderi George Nkosinati Twala wari umaze imyaka 6 ahagarariye Afurika y’Epfo yabwiye Leta y’ u Rwanda ko igihugu cye cyamuhamagaje ariko Afurika y’ Epfo ntabwo irabwira u Rwanda icyatumye Ambasaderi ahamagazwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko nta baruwa Afurika y’ Epfo yigeze yandikira u Rwanda

Yagize ati “Twala yarabitubwiye ariko ntabwo yigeze atubwira impamvu yatubwiye ko bamuhamagaje, ni Dean w’ abambasaderi amaze igihe kirekire nta yandi makuru dufite”

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na Afurika y’ Epfo biri muri gahunda yo kunoza umubano wabyo ndetse ko iyi gahunda izakomeza.

Twala ni Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda kuva mu 2012.

Ahamagajwe n’igihugu cye mu gihe hari hateganyijwe gutangira ibiganiro bigamije kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yari aherutse kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ubwo bari bahuriye muri Argentine aho bombi bitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Muri Werurwe Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwa no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame gusa ntibirakorwa.

Ibitekerezo

  • Kwigiza nkana.

    South Africa has summoned the Rwandan envoy in Pretoria after a Rwandan pro-government news site reportedly called a key minister a "prostitute".

    Lindiwe Sisulu, the South African international relations minister, has also been criticised on Twitter by a senior Rwandan official.

    Ohahahahahahaha ngo ntabwo azi icyatumye bamuhamagaza ahwiiiiiiiiiii imbavu weeeeeeeeee ayiweeeeeee

    Tujye tureka kwigiza nkana rimwe na rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa