“Aho abandi bagenda bisanzwe, twe dukwiye kwiruka ngo tugere aho bageze” Perezida Kagame
Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017
Mu kiganiro n’Abanyarwanda cyahise kuri radiyo na Tereviziyo by’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yasabye abanyarwanda kuzagendera ku muvuduko urenze uwo basanzwe bagenderaho mu rwego rwo kugera ku byiza birushijeho.
Ibi yabitangarije abanyarwanda ubwo yari mu kiganiro cyatambutse bitangazamkuru bya Leta y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru.
Perezida Kagame yasubije uwari umubajije icyo yifuza ku banyarwanda nibaramuka bamutoreye kongera kuyobora u Rwanda kuri manda ya gatatu, aho (...)
Mu kiganiro n’Abanyarwanda cyahise kuri radiyo na Tereviziyo by’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yasabye abanyarwanda kuzagendera ku muvuduko urenze uwo basanzwe bagenderaho mu rwego rwo kugera ku byiza birushijeho.
Ibi yabitangarije abanyarwanda ubwo yari mu kiganiro cyatambutse bitangazamkuru bya Leta y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru.
Perezida Kagame yasubije uwari umubajije icyo yifuza ku banyarwanda nibaramuka bamutoreye kongera kuyobora u Rwanda kuri manda ya gatatu, aho yavuze ko icya mbere abasaba ari ugukomeza umuhati basanganywe mu guteza imbere u Rwanda.
Yagize ati “Aho abandi bagenda bisanzwe (batiruka) twe Abanyarwanda dukeneye kugendera ku muvuduko udasanzwe, twiruka kugira ngo tugere aho abadusize bageze…”
Nk’uko Perezida Kagame yakomeje abivuga, ngo nta kindi asaba abanyarwanda kirenze kongera umurava mu bikorwa by’iterambere ry’u Rwanda.
Perezida Kagame yanavuze kandi ko ibibazo by’u Rwanda bitakemurwa na we gusa ahubwo hagomba ubufatanye bw’abanyarwanda bose.
Abajijwe inyungu u Rwanda rubona ku muryango w’ibihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika nyuma y’imyaka icumi rwinjiye muri uyu muryango, EAC, Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye mu iterambere ry’ibihugu ndetse no kwagura isoko ry’u Rwanda aribyo biza ku isonga mu zindi nyungu u Rwanda rukura muri uyu muryango.
Perezida Kagame yasoje ikiganiro ashimira abanyarwanda bose ndetse anifuriza umunsi mukuru mwiza wa Idi Mubaraka ku Bayisilamu bose, aho yagize ati “Twifatinyije namwe ku buryo bw’umutima kuri uyu munsi usoza igisibo cya Ramadhan. Mbifurije kugira umunsi mwiza.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *