skol
fortebet

AKARAYIFUMBWE EP#80:Uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu mu Rwanda ushobora kuzana na Ndayishimiye wa Burundi

Yanditswe: Sunday 01, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Tubararikiye ikiganiro AKARAYIFUMBWE EP#80 kigaruka ku ruzinduko rwa Perezida wa Tanzaniya Suluhu Samia Hassan ushobora kuzana i Kigali na Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa mbere! Ese baba bagenzwa n’iki? Minisitiri Biruta yatangaje ko Cabo Delgado muri Mozambike RDF yahafatiye abarwanyi b’abanyarwanda! Ese Tanzaniya ipfana iki n’ibiri kubera Mozambike? Uburundi bwo se? Kuki bazana bose niba nta gihindutse? Kuki u Rwanda rutagiye Somalia kwa Al Shabab, ntirujye kurwanya Boko (...)

Sponsored Ad

Tubararikiye ikiganiro AKARAYIFUMBWE EP#80 kigaruka ku ruzinduko rwa Perezida wa Tanzaniya Suluhu Samia Hassan ushobora kuzana i Kigali na Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa mbere! Ese baba bagenzwa n’iki? Minisitiri Biruta yatangaje ko Cabo Delgado muri Mozambike RDF yahafatiye abarwanyi b’abanyarwanda! Ese Tanzaniya ipfana iki n’ibiri kubera Mozambike? Uburundi bwo se? Kuki bazana bose niba nta gihindutse? Kuki u Rwanda rutagiye Somalia kwa Al Shabab, ntirujye kurwanya Boko Haram rwajya muri Mozambike noneho? Tubane muri iki kiganiro! 

Perezida Samia azagera i Kigali ku wa Mbere nkuko amakuru abitangaza. Kuri uwo munsi we wa mbere w’uruzinduko, azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamire inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

Nyuma biteganyijwe ko azakirwa na mugenzi we w’u Rwanda mu biganiro bizabera muri Village Urugwiro.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Samia azasura icyanya cyahariwe inganda i Masoro, Special Economic Zone. Ni icyanya kirimo inganda nyinshi zikomoka muri Tanzania n’abashoramari benshi bifashisha Tanzania mu bikorwa byabo bya buri munsi binyuze mu cyambu cya Dar es Salaam.

Urugendo rwa Perezida Samia ruje rukurikira ingendo abayobozi b’u Rwanda mu ngeri zitandukanye bagiriye muri Tanzania. Urwabanje ni urwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Perezida Magufuli.

Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na IGP Dan Munyuza uyobora Polisi y’u Rwanda na bo bagiriye uruzinduko muri Tanzania rushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Inama iheruka guhuza impande zombi ni iyitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, aho yahuye na mugenzi we wa Tanzania, Faustine Ndugulile, bakaganira ku mishinga irimo n’ibikorwaremezo by’itumanaho.

Uru ruzinduko rwa Perezida Samia rugiye kuba mu gihe u Rwanda ruherutse kohereza ingabo n’abapolisi 1000 muri Mozambique. Ni mu rugamba rugamije guhashya imitwe y’iterabwoba yigabije Amajyaruguru y’iki gihugu.

AKARAYIFUMBWE EP#80: P. Samia SULUHU na P. NDAYISHIMIYE i Kigali! Kuki baziye rimwe?Mozambike irimo?

Ibitekerezo

  • Good day! umuryango.rw

    Do you know the simplest way to point out your product or services? Sending messages exploitation contact forms can permit you to easily enter the markets of any country (full geographical coverage for all countries of the world). The advantage of such a mailing is that the emails that may be sent through it will end up in the mailbox that is supposed for such messages. Causing messages using Feedback forms isn’t blocked by mail systems, which means it is sure to reach the client. You will be able to send your provide to potential customers who were antecedently unprocurable due to email filters.
    We offer you to check our service at no cost. We’ll send up to 50,000 message for you.
    The cost of sending one million messages is us $ 49.

    This message is created automatically. Please use the contact details below to contact us.

    Contact us.
    Telegram - @FeedbackMessages
    Skype live:contactform_18
    WhatsApp - +375259112693
    We only use chat.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa