skol
Kigali

AKARAYIFUMBWE EP#84: Ese isezererwa rya Busingye ntiryatinze?

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 September 2021

Tubararikiye ikiganiro AKARAYIFUMBWE EP#84 kigaruka ku isezererwa muri Guverinoma rya Min BUSINGYE! Ese ntiyaba yaratinze urebye uko ibibazo mu butabera byagenda bikura? Ibihano bikakaye, Gereza na kasho zuzuye abagororwa babayeho nabi harimo n’imfu z’amarabira, imicire y’imanza idatanga ubutabera, urugomo hirya no hino, amabwiriza asigaye aremereye kuruta amategeko n’ibindi! Gusa imbaraga yari afite yarazitanze hasigaye uzamukorera mu ngata! Ese we azahera he? Tubane muri iki kiganiro

Busingye yavuye muri Guverinoma kuwa 31 Kanama 2021, nyuma y’iminsi 3023 ni ukuvuga imyaka umunani, amezi atatu n’iminsi icyenda ayinjiyemo kuko bwa mbere yagizwe Minisitiri hari ku wa 23 Gicurasi 2013.

Nta yindi minisiteri yigeze ayobora. Uyu mugabo wize amategeko muri Kaminuza ya Makerere, kuva mu 2006 kugera mu 2013 yari Perezida w’Urukiko Rukuru. Yigeze kuba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera cyo kimwe n’Umucamanza mu Rukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba.

Busingye yasimbuye Yamina Karitanyi wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2015.

AKARAYIFUMBWE EP#84: Ese Min BUSINGYE ntiyaba yaratinze gusimburwa? Ukurikiyeho azahera he?

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego nkuru z’igihugu...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego nkuru...
14 October 2021 0

Hongerewe amasaha yo gutaha hanakomorerwa ibikorwa bitandukanye

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitirikuri uyu wa...
14 October 2021 0

Perezida Paul Kagame yahaye igisubizo abasaba ko Rusesabagina...

Perezida Paul Kagame yabwiye abasaba ko Paul Rusesabagina arekurwa ko u...
12 October 2021 0

U Rwanda rwashinje abadepite ba EU kwivanga mu butabera bwarwo

Umuvugizi guverinoma y’u Rwanda,Madame Yolande Makolo,mu butumwa yanyujije...
9 October 2021 0

Urwego rw’umutekano rwaje ku isonga mu bushakashatsi ku bipimo by’imiyoborere...

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere,RGB,rwamuritse ku mugaragaro ubushakashatsi...
8 October 2021 0

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#48: Byinshi kuri Dr. Joseph SEBARENZI wayoboye Inteko...

Ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#48 kiragaruka kuri Dr. Joseph SEBARENZI...
8 October 2021 0