skol
fortebet

Alain Mukurarinda na Emma Claudine bazwi mu myidagaduro bahawe akazi na Guverinoma

Yanditswe: Wednesday 15, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’umunyamategeko Alain Mukurarinda, wigeze no kuba Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda mu gihe Umunyamakurukazi Emma Claudine Ntirenganya yagizwe umusesenguzi mu bijyanye n’itumanaho kuri gahunda za Guverinoma (Communication Analyst in Charge of Government Programs).
Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021,habaye Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zitandukanye mu kurwanya Covid-19 ndetse inaha abantu imyanya itandukanye.
Inama (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’umunyamategeko Alain Mukurarinda, wigeze no kuba Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda mu gihe Umunyamakurukazi Emma Claudine Ntirenganya yagizwe umusesenguzi mu bijyanye n’itumanaho kuri gahunda za Guverinoma (Communication Analyst in Charge of Government Programs).

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021,habaye Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zitandukanye mu kurwanya Covid-19 ndetse inaha abantu imyanya itandukanye.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Ambasaderi wa Libiya Ibrahim Sidy Ibrahim Mattar, uwa Repubulika ya Chile, Maria Alejandra Guerra Ferras de Andrade, uwa Repubulika ya Philippine, Marie Charlotte G. Tang, n’uwa Ghana, Damptey Bediako Asare.

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Beatrice Mukamurezi wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.

Uyu Beatrice Mukamurenzi yari asanzwe ari Umucamanza mu Rugerero rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka akaba azwi mu nteko yaburanishije urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina ndetse n’urubanza rwaregwamo Dr Leon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Kayumba yagizwe Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Central African (Minisiter Counsellor) naho Didier Rugina agirwa umujyanama wa kabiri.

Mu biro by’Umuvugizi wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.

Mukurarinda usanzwe ari n’umuhanzi ndetse agafasha abahanzi mu cyo yise "Boss Papa", yaherukaga mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu mu 2015 nyuma y’uko yari yasabye gusezera akazi yari afite ko kuba Umushinjacyaha.

Ni we wavugiraga Ubushinjacyaha muri icyo gihe ndetse yanaburanaga imanza nyinshi zikomeye mu gihugu. Yibukirwa ku rubanza rwa Ingabire Victoire kuko ariwe wamushinjaga.

Ubwo yasezeraga mu 2015 yahise asanga umuryango we i Burayi kuko hari hashize iminsi mike umugore we abonye imirimo mu Buholandi muri Heineken gusa nyuma baje kwerekeza muri Cote d’Ivoire ariko ubu umuryango we wagarutse mu Rwanda.

Mu bandi bahawe imyanya kandi harimo Emma Claudine Ntirenganya wagizwe umusesenguzi mu bijyanye n’itumanaho kuri gahunda za Guverinoma (Communication Analyst in Charge of Government Programs).

Emma Claudine Ntirenganya yamenyekanye nk’Umunyamakuru wa mbere mu Rwanda wibanda ku buzima bw’inyororokere ndetse bituma amenyekana cyane ubwo yari kuri Radio Salus.Uyu kandi n’inzobere mu nyigisho z’imibanire ikwiye mu muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa