skol
fortebet

Perezida Kagame yahagaritse Minisiteri Bamporiki Edouard

Yanditswe: Thursday 05, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itangazo ry’ibiro bya Minisiteri w’intewe w’u Rwanda risohotse nonaha, ryanditseho ko Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco ,ahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa.

Sponsored Ad

Itangazo ry’ibiro bya Minisiteri w’intebe w’u Rwanda risohotse nonaha, ryanditseho ko Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco ,ahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa.

Amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga nka Twitter ,yavuga ko umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco Bamporiki Edouard n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Mererd Mpabwanamaguru batawe muri yombi bakekwaho icyaha cya ruswa.

Gusa aya makuru yakomeje kugirwa ibanga haba ku ruhande rwa’aba bagabo bivugwa ko bafunzwe, yewe n’urwego RIB.

Hon.Bamporiki ni umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico.Yamaze imyaka igera kuri ine(4) ari umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi, mu 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 yagizwe ushinzwe urubyiruko n’umuco muri leta.

Bamporiki, uzwi cyane mu ikinamico URUNANA akina nka ’Tadeyo’ azwiho kandi kuba intyoza mu Kinyarwanda .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa