skol
fortebet

Amb.Karega yeretse RDC ibyiza yakora bigasimbura gushyira u Rwanda mu majwi

Yanditswe: Friday 10, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amb.Vincent Karega,wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC mbere y’uko yirukanwa kubera umubano mubi wavutse hagati y’ibihugu byombi,yavuze ko iki gihugu yahozemo gikwiriye gushora imbaraga mu gufasha abaturage bacyo aho kuzimarira mu kwikoma u Rwanda.
Uyu mugabo wahambirijwe mu kwezi k’Ukwakira 2022 kubera ibibazo byavutse hagati y’ibihugu byombi, yavuze ko imbaraga abayobozi ba RDC bakoresha bamagana u Rwanda no kurushinja ibinyoma zakabaye zikoreshwa mu kugarura amahoro n’ubwiyunge mu (...)

Sponsored Ad

Amb.Vincent Karega,wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC mbere y’uko yirukanwa kubera umubano mubi wavutse hagati y’ibihugu byombi,yavuze ko iki gihugu yahozemo gikwiriye gushora imbaraga mu gufasha abaturage bacyo aho kuzimarira mu kwikoma u Rwanda.

Uyu mugabo wahambirijwe mu kwezi k’Ukwakira 2022 kubera ibibazo byavutse hagati y’ibihugu byombi, yavuze ko imbaraga abayobozi ba RDC bakoresha bamagana u Rwanda no kurushinja ibinyoma zakabaye zikoreshwa mu kugarura amahoro n’ubwiyunge mu benegihugu.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Imbaraga n’ikiguzi bikoreshwa ku bwinshi n’abayobozi ba RDC bamagana u Rwanda, zakabaye zikoreshwa mu kugarura amahoro, mu bikorwa by’ubwiyunge, kunoza uburezi, kugeza amazi meza ku baturage n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko kugira igenamigambi ripfuye, iteka bitanga umusaruro uteje akaga.

Yavuze ko muri RDC ikibazo gishingiye ku kutabona inyungu zo gufatanya n’abaturanyi cyane cyane abagerwaho n’ingaruka n’imitwe y’abanyamahanga ibarizwa muri icyo gihugu, kwirengagiza ingamba zishyirwaho ku rwego rw’Akarere n’ibindi bibazo bishingiye ku miyoborere.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo aho ageze hose ashinja u Rwanda guhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Yaba abamusura ndetse n’abamuvugisha bose, ababwira ko ikibazo igihugu ayoboye gifite ari u Rwanda rukomeje guteza umutekano muke mu Burasirazuba.

Urugero,kuri uyu wa Kane yongeye kumvikana ashinja u Rwanda gushoza intambara mu Burasirazuba bwa RDC ubwo yabonanaga na Azali Assoumani, Perezida w’Ibirwa bya Comoros akaba ari na we witezweho kuzayobora Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) asimbuye Macky Sall wa Senegal.

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo guhura na mugenzi we i Moroni, Tshisekedi yagize ati: “Ahantu hose nanyuze navuze ku gihugu cyanjye ndetse n’intambara ya kinyamaswa u Rwanda rwaduteje. Icyizere mfite ni uko mukuru wanjye yamfasha tukahagarura amahoro, kuko twe ntidushaka intambara…”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa