skol
fortebet

Amb Nduhungirehe yamaganye BBC yakoresheje imvugo ipfobya Jenoside

Yanditswe: Monday 14, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier yamaganye igitangazamakuru cy’u Bwongereza BBC, ishami ryacyo ry’Ikinyarwanda (BBC Gahuza) cyagoretse inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Mu kiganiro, Imvo n’Imvano giheruka kunyura kuri BBC Gahuzamiryango, tariki ya 12 Mata 2025, ubwo u Rwanda rwari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, BBC yaganiriye n’uwitwa Semafara warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko muri iyo nkuru iyigaraza igoreka inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

BBC iti: “Mu gihe mu Rwanda ubu bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994, uyu munsi ikiganiro cyacu kiraganiriza umucikacumu wabuze ababyeyi be na bamwe mu bavandimwe be […]

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mata 2025, Minisitiri Nduhungirehe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yamaganye iyo mvugo igoretse ya BBC Gahuzamiryango.

Ati: “Ndifuza kwibutsa BBC Gahuza ko Semafara atarokotse “Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994”, ahubwo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yunzemo ati: “Niba hashize imyaka isaga 31, Ubwami bw’u Bwongereza, Irlande y’Amajyaruguru ari cyo gihugu ku Mugabane w’u Burayi, gikomeje kwanga gutanga ubutabera ku buryo buhoraho, ntakigeze na rimwe cyohereza cyangwa gikurikirana n’umwe mu bakekwaho Jenoside baba ku butaka bwayo.”

Amb. Nduhungirehe yavuze ko BBC ari wo muyoboro mpuzamahanga rukumbi, ukomeje guhakana ibyaha bya Jenoside kandi byaremejwe n’Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye kandi bishimangirwa n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Ati: “Nibura bakwiye guceceka muri iyi minsi 100 isigaye yo kwibuka.”

Amb Nduhungirehe atangaje ibi mu gihe ubwo hatangizwaga icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yongeye gusaba ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside batandatu bihishe mu Bwongereza bashyikirizwa inkiko cyangwa bagasubizwa mu Rwanda kugira ngo bacirwe imanza.

Yibukije ko kuba bakiri mu bwihisho mu gihugu cy’u Bwongereza ari imbogamizi ikomeye ku butabera bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anasaba ko u Bwongereza bwakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guharanira ko habaho ubutabera nyabwo ku byaha byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa