skol
fortebet

Amb.Rugwabiza yemejwe nk’umuyobozi wa MINUSCA

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ambassadeur Valentine Rugwabiza yagizwe umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrika, MINUSCA akaba kandi n’intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa loni muri icyo gihugu.
Rugwabiza akaba asimbuye Mankeur Ndiaye wayobora Ubutumwa MINUSCA guhera mu mwaka wa 2019.
Ambasaderi Claver Gatete wari usanzwe ari Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda niwe Perezida Kagame aherutse kohereza guhagarira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.
Ubutumwa bwa UN muri (...)

Ubutumwa bwa UN muri Centrafrique, United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA) bwatangiye gukorera yo guhera mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo kuhagarura amahoro.

Ni nyuma y’imidugararo hagati ya Seleka na Anti Balaka yahitanye benshi.

Muri iki gihugu kandi hari abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bahoherejwe ngo bafashe mu kuhagarura amahoro arambye.

Kuri ubu u Rwanda nicyo gihugu kigira uruhare runini muri ubwo butumwa, kigakurikirwa na Pakistan na Bangladesh.

Abapolisi ba UN bose bakorera muri kiriya gihugu bayobowe n’Umunyarwanda witwa CP Christopher Bizimungu.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kuvuga ko akazi ingabo z’u Rwanda na Polisi bafite muri Centrafrique kagikomeje kandi kagenda neza.

Abasirikare n’Abapolisi baturuka mu Rwanda ni na bo barinda Umukuru w’igihugu, Abagize Guverinoma n’abandi banyacyubahiro muri Santarafurika.

Dr Valentine Rugwabiza, yagiye guhagararira u Rwanda muri UN kuva muri 2016 avuye ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (MINEAC), akaba yari asimbuye Ambasaderi Eugène-Richard Gasana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa